Aho ihame ry’uburinganire rigeze mu Rwanda harashimishije nubwo hakiri icyuho(MIGEPROF)
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irishimira urwego ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ry'umuryango rimaze kugeraho mu banyarwanda.
MIGEPROF ivuga ko bigaragaza ikizere mu bihe biri imbere nk’uko ibipimo mu nzego n’ibyiciro by’imirimo itandukanye byagiye bibigaragaza.
Ibyo byagaragarijwe mu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe iterambere ry’umugore ku itariki ya 29 werurwe 2019, ahari hitabiriye inzego zinyuranye z’abagize Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko, iz’umutekano, sosiyete sivile n’ibigo bitandukanye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Nyirahabimana Solina avuga ko intambwe imaze guterwa mu myaka 25 ari iyo kwishimira ariko hari ahakeneye gushyiramo imbaraga.
Yagize ati: “Haracyagaragara umubare mwinshi w’abagore bari mu buhinzi bwa gakondo, hari umubare muto w’abakobwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kuba umubare muke w’abagore bikorera na byo biracyari mu mbogamizi, ibyo bikiyongeraho ko hari abagabo bamwe bagifata abagore nk’abadashoboye.”
Nk’uko abigaragaza avuga ko abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bangana na 5.8% mu gihe abagabo ari 94.2%, abagore bari mu buhinzi bakaba 54.6% naho abagabo 45.4%, mu bwubatsi abagabo 85.4% naho abagore ni 14.6%.
Uretse ibyo bigaragara nk’ibyafashweho umukoro mu kongeramo imbaraga, Minisitiri Nyirahabimana agaruka ku nzego zazamutse ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire.
Ahereye ku mibare yatanzwe n’ikigo k’ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2018, Nyirahabimana, agaragaza ko abagore bari mu murimo y’abagenzuzi b’akazi bangana na 34.1%, abagabo bakaba 65.9%, hanyuma abagore bacunga ibigo ari 33.5% mu gihe abagabo bangana na 66.5%.
Nyirahabimana atangaza ko abagabo bakora mu nganda bangana na 55.7% naho abagore bo bakaba 44.3%,
Ubucuruzi bunini n’ubudandaza, gukanika moto n’imodoka abagabo babikora ni 58.3% naho abagore ni 41.7%. Abagabo bafite inzu zabo bakanatanga serivisi z’ibiribwa ni 53.0% naho abagore ni 47.0%.
Abagabo bagera kuri serivisi z’imari no kwizigamira bangana na 50.1% naho abagore bangana na 49.9%, Abagabo bigisha muri za Kaminuza no mu bushakashatsi ni 68.9% naho abagore ni 31.1%. Mu gukoresha ikoranabuhanga abagabo bangana na 74.5% naho abagore bo bakaba bangana na 25.5%
Ku byerekeye imirimo ijyanye no gutanga serivisi zo kwita ku buzima bw’abantu, abagabo bangana na 46.1% naho abagore ni 53.9%, hanyuma Abagabo bize bakaminuza bangana na 54.3% naho Abagore bakaba 45.7%.
Ku byerekeye ubutegetsi busanzwe no mu nzego z’umutekano, abagabo ni 74.2% naho abagore ni 25.8%, hanyuma abagabo batwara ibinyabiziga ni 97% naho abagore ni 3%.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye Rwabuhihi Rose, ashimangira ko mu Rwanda hari byinshi bimaze kugerwaho kandi bigaragarira buri wese ko umugore atari umuntu wo guhohoterwa.
Nk’uko abisobanura avuga ko hari impamvu nyinshi zatumye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigerwaho harimo ubuyobozi bwiza bwabigizemo uruhare runini mu gukora ubukangurambaga mu bigo bitandukanye kandi abantu bigishwa ko iyubahirizwa ryabwo nta mpungenge n’ihangana biteza.
Avuga ko muri iyi myaka 25 ya nyuma ya Jenoside igihugu, na sosiyete sivile batahwemye kugaragaza no kumvisha abaturage ko uburinganire ari ngombwa kandi benshi batangiye kugenda babyiyumvamo.