Umutego ushibutse ritararenga imodoka ya Rayon Sports yapfiriye nzira itageze i Nyanza.
Imodoka yo mu bwoko bwa Foton AUV niyo yaguzwe miliyoni ijana kugirengo ijye itwara ikipe ya Rayon Sports. Komite ya Rayon Sports ubwo yavugaga ko igiye kwerekana ko ikoze ibitangaza bitigeze bikorwa nabandi bayiyoboye,ko kandi aribo bagize imodoka bayiguriye atari impano,ibi rero ntibyabahiriye kuko batarenze mu Butantsinda.
Abafana bari bagiye kwerekwa iyo modoka baje kumva ko yapfiriye nzira bahise babaza Komite bati : Ese nibi murabishinja ko bikozwe n’inyeshyamba zibarwanya? Nta numwe wasubije.Abafana ba Rayon Sports barashaka intsinzi ntabwo bakeneye ubereka imodoka ishaje.
Ubuyobozi wa Rayon Sports bwari bwanze kujya kuyikurura kugeza hashyizwemo imbaraga za Leta kuko yari ibangamye mu rwego rw’umutekano wo mu muhanda.
Ukuri kwatsinze ikinyoma kuko imodoka y’ikipe ya Rayon Sports yavuzweho byinshi bikitwa ko ababivuga batemera nyobozi none birigaragaje.Umunsi iriya modoka yerekanwa nibwo hagaragajwe impungenge zuko ishaje,ikindi ko yahoze muri campany yitwa Matunda ikananirwa kugenda ibice by’Umutara.
Inkuru ikimara gusakara ko imodoka y’ikipe ya Rayon Sports yapfiriye mu Butantsinda wa Kigoma na Muyange hatangiye gushakirwa inyito yicyo yabaye. Komite ya Rayon Sports yahise ibwira abakunzi ko imodoka yagize ikibazo kitagoye ko byatewe n’umushoferi utayimenyereye.
Aha rero ntibyigeze byumvikana kuko Nafutari uyitwara amaze igihe kinini ayitwara .Breakdown nayo yabyungukiyemo kuko kuyikura Kigoma uyigeza Kigali yarishyuwe niba itarishyuwe izaba yatanze umusanzu. Buri mureyo wese yabwiwe gushakisha umukanishi waba azi gukora Foton ,ariko haje kugaragara ko Breakdown ariwo mwanzuro wa nyuma wo kuyikura i Nyanza igaruwa i Kigali.
Andi makuru dukura mu nshuti zahafi zabayobora Rayon Sports ngo haba hatangiye kuzamo impande ebyeri rumwe rwifuza kumenya amafaranga yaguzwe abakinnyi batanu bose kuko nta n’ifaranga ryigeze rigaragara mu isanduku y’ikipe. Umukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu igihembo bari babemereye ntacyo babahaye none imyitozo yarahagaze.Ubutaha tuzabereka uko igihombo kingana mu ikpe ya Rayon Sports. Komite ya Muvunyi na Fred ivuga ko yubaka ikipe wareba uko bayubaka bikagushobera. Igikombe cya Shampiyona cyo yatangiye kugihunga.
Ababizi bakemeza ko ntacyo batwara kuko bagiranye amasezerano na APR FC yo kudatwara abakinnyi. Uyu mwaka uraba ubaye uwa kabili nta gikombe Rayon Sports itwaye. Komite ya Muvunyi yavugaga ko yasanze abakinnyi baguzwe na Gacinya ko ariko mpamvu batatwaye igikombe na kimwe,agatangaza ko we azigurira abakinnyi bakomeye akazatwara ibikombe byose. Komite ya Muvunyi yaguze abanyezamu batandatu,igura abakinnyi birukanywe mu zindi kipe. Ibi birangiye yahise agurisha abakinnyi . Uzafata Rayon Sports azayisangana ibibazo byinshi.
Kimenyi Claude.