Umukiristo mwiza ahora yiteguye urugendo rujya mu ijuru ninayo mpamvu Pasiteri Karuranga Ephrem umuvugizi w’itorero ADEPR yakanguriye abaliranutsi guhora biteguye.
Ubuyobozi bw’itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu rwakoze umuhango wo kwibuka abatutsi bishwe mu Rwanda,ariko umuhango ukorerwa mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu.Ubuyobozi bwa ADEPR bwabwiye abakiristo ko umukiristo nyawe yamagana ikibi akimakaza icyiza ,bityo akigobotora ingoyi ya satani.
Umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rubavu werekanye imbaraga zububyutse bw’itorero ADEPR kuko nutarimo yabonye inyigisho zamufashije kwikura ku ngoyi ya satani. Niba hari n’umukiristo wa ADEPR watannye akamena amaraso y’inzirakarengane nawe azibohore ingoyi ya satani agaruke mu murongo mwiza.Umuhango watangiye tariki 11 mata ku gicamunsi ,aho hatangiye haremerwa abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bahabwa inka.Uyu muhango wayobowe na meya w’Akarere ka Rubavu Habyarimana. Abaremewe bahabwainka ni icumi kandi zirahaka.Abahawe inka ni:Kamagenzi Anonciata, Kayitare Alphonse, Niyonsenga Agnes, Mukamwiza Beata, Mukamazimpaka Epiphanie, Mukarusagara Rose, Shema Philippe, Mukazayire Anazali , Tuyisenge Conselle , Fundi Fabien.
Ijambo rya Meya w’Akarere ka Rubavu: Iki gikorwa nicyiza cyane cyo guha inka abarokotse ,kandi ni ukwihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, kwibuka ni uguha agaciro abacu twibuka ibyiza bakoze kwibuka ni umwanya wo kuganira kugirengo jenoside itazongera kubaho ukundi cyane,ko abarokotse iyo mu bihe nk’ibi baba bakeneye ubaba hafi abafata mu mugongo,none itorero ADEPR rikaba rikoze igikorwa nkiki cyo kuremera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi twe nk’ubuyobozi dusanga mu nsanganyamatsiko yo kwibuka twiyubaka abarokotse bakiyubaka turashimira ADEPR kuba yahisemo mu karere Rubavu nayo ifite amateka atari meza muri jenoside urebye uko basenyewe ubu bakaba biyubaka.Meya yakomeje ashimira ADEPR avuga ko ejo hazaza hakomeza kuzamura icyizere cyaba barokotse jenoside bahawe inka, icyo nsaba iyi miryango ihawe inka ni ukwiyubaka ,kuko tugeze aho tugomba gusagasira ubumwe twubaka ejo hazaza. Umuvugizi w’itorero ADEPR Pasiteri Karuranga Ephrem yagize ati:Twe nk’itorero ry’ivugabutumwa turi mu nzira yereka abakiristo bacu hamwe nabandi ko kwibuka wiyubaka bitanga icyizere cyejo hazaza ha buri wese.
Pasiteri Karuranga ati”Twatekereje iki gikorwa cyo kuremera abakiristo ba ADEPR barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 kugirengo tubabe hafi mu bihe nk’ibi bigoye baba bibuka imiryango yabo. Izi nka tubaremeye zizabafasha mu buzima buri imbere. Itangazamakuru ryabajije umuvugizi w’itorero ADEPR abo baremeye aho babakuye?PasiteriKaruranga ati”Abo turemeye ni abakiristo b’itorero ADEPR batuye mu karere ka Rubavu,ariko byumwihariko batoranijwe n’umuryango Ibuka urengera inyungu zabarokotse kongeraho itorero ryacu rikorera hano mu karere ka Rubavu.
Itangazamakuru ryashatsekumenya agaciro ka buri nka yaremewe ugiye kuyorora? Pasiteri Karuranga ati”Inka zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.ADEPR yakomereje umuhango wo gufata mu mugongo abarokotse batanga ibiribwa ,amasabune n’imyambaro.
Aha Pasiteri Karuranga yatangarije itangazamakuru ko iki gikorwa cyatwaye amafaranga hafi miliyoni ebyeri n’ibihumbi Magana arindwi kandi ko abahawe bose batoranijwe hakurikijwe uko bari mu byiciro.
Itangazamakuru ryegereye uwagabiwe inka ariwe Fundi Fabien tumubaze uko yakiriye igabirwa?Fundi ati”mu izina ry’umwami yesu ndishimye ariko ngashimira itorero ryanjye rya ADEPR rimpaye inka nkaba mbasabira ku mana gusa.Mukarusagara Rose nawe twamubajije uko yakiriye igabirwa ry’inka?Mukarusagara ati”Imana nyiri cyubahiro ihimbazwe kuko mpawe inka kandi ngashimira itorero ryanjye rya ADEPR ryaje kudufata mu mugongo mu bihe nk’ibi twahigwaga bukware tuzira uko twavutse. Abahawe imyaka irimo imiceli ,imyambaro n’amasabune ni: Mukamana Marie, Ayinkamiye Madalline, Nyiramisigaro Rosatta, Mukakibibi Venansiya, Nyirahabimana Therese,Nyanzoga Alphonsine , Kampogo Cartas, Muhigirwa Claude, Mukarugwiza Marie Claire, Nyirahabimana Patricie, Uzanyinzoga Odette, Kajugiro Gaspard, Twagiramariya Sezariya, Nyirakarema Rosatta, Nyirabajyambere Agnes, Ntawuhazumwanzi Marie, Kabagwira Leocadia, Uwiteguye Neriya, Bampoyiki Pascasie, Kabagina Adelina, Buhinja Alphonsine,Gatarina,Madumu Bernedette, Mukandeze, Babonangenda Venancie,Nyirabajyambere Leocadie, Bukandekezi Bibiyana, Nyirakanyamanza Rusiya, Mukankunsi Beyatirisa, Mukantabashwa Therese, Mukakarori Peragie,Banziziki Donatira, Bitereriyo Budesinyana, Nyiramariba Gatarina, Mukaruyonza Sipesiyoza,Mukadadi, Kayitare Assumani, Murenzi.Umwe mubahawe ibiryo ariwe Mukaruyonza ati”Itorero ryacu ADEPR turarishimira ko ryadufashe mu mugongo mu bihe nk’ibi twibuka abacu bishwebazira ubwoko bwabo,ikindi bazasubize aho bakuye kuko turishimye cyane.Umuhango wo kujya ku rwibutso watangiranye n’urugendo rurimo imbaga yabayobozi abakiristo b’itorero ADEPR hamwe nabandi baturage ba Rubavu.
Umuvugizi wa ADEPR Pasiteri Karuranga we yigishije ijambo ry’Imana rikangurira buri wese kuva mu byaha kuko umunsi wo kujya mu ijuru ntawuzi igihe cyawo ,kandi ko ntawugomba kuzabura bitewe n’ibyaha ,ko buri wese agomba kwihana
.Pasiteri Karuranga yakomeje avuga ko ibyaha byo muri jenoside byakozwe kwinshi ,aho yerekanaga ko umuntu yaba atarishe cyangwa ngo asahure ,ariko ugasanga yarabiguze nuwabisahuye cyangwa akarya inyama z’itungo ry’umututsi wishwe,ikindi kuba hari abataratura ngo batange ubuhamya. Buri wese utarihana afite umuvumo w’icyo cyaha.Umuvugizi wa ADEPR yabwiye abari bitabiriye umuhango wo kwibuka ku rwibutso rwa Rubavu ko uwagize urahare we se agomba kwibohora ingoyi ya satani agakiranuaka akaba umukiristo nyawe.
Umukiristo nyawe atinya icyaha ,byagera kucyo kumena amaraso akakigendera kure.Yasoje asaba buri wese kugandukira Imana akababarirwa kuko amarembo afunguye. Pasiteri Karuranga yakanguriye buri wese gutanga ubuhamya bwaho yaba azi hiciwe umututsi bityo agashyingurwa mu cyubahiro.
Ubukangurambaga bwa Pasiteri Karuranga bwerekanaga ko uretse nusengera muri ADEPR ko nundi wese ari inshingano zo gutanga amakuru yahiciwe umututsi ,ngo umuryango we hamwe n’igihugu muri rusange bamushyingura mu cybahiro.
Icyiswe Komine ruje (rouge) ahiciwe Abatutsi mugihe cya jenoside hakaba hari urwibutso rushyinguyemo abahaguye bava mu duce dutandukanye bashaka guhungira muri Zayire. Abayobozi bari bayobowe na Guverineri w’intara y’iburengerazuba Munyentwali Alphonse,Ingabo na Polisi hamwe n’abayobozi b’Akarere ka Rubavu. Komine rouge ifite amateka mabi kuko hiciwe abatutsi benshi.
Guverineli Munyentwali Alphonse wari umushyitsi mukuru, yavuze ko amadini n’amatorero akwiye gukora igikwiye agakurikira umurongo igihugu kihaye, byose bikwiye gushingira ku kumenya icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi, icyazanye amacakubiri mu banyarwanda, kumenya aho byaturutse n’icyabizanye kuko bitanga inzira yo kubirwanya. Aha ngo iyo hubahirizwa ibyo muri Bibiliya nta mututsi wari kwicwa cyane ko nta munyamahanga waje kwica mu Rwanda. Birababaje kubona umuyobozi w’idini yica umuyoboke we amuziza ubwoko.Guverineli Munyentwali ati”ADEPR ikwiye gushimirwa ikabera andi madini urugero kuko iyo iremera uwarokotse imuha itungo iba imuha inzira yo kubaho hejo hazaza.
Ntabwo gusana imitima bivugirwa mu rusengero gusa,ahubwo bivugira no mu bikorwa.Nihubakweubumwe n’ubwiyunge ubunyarwanda bubone icyicaro gihoraho. Ubuhamya bw’umuntu witwa Rwamarara Aimable hambere yarazwi nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Etencelles . Rwamarara Aimable ubu ni Pasiteri aravuga ijambo ry’Imana yemye. Rwamarara ubu azwi nk’umunyagisenyi ariko ni umunyenyanza. Gisenyi yayigezemo nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru.Rwamarara yavukanye n’abana cumi n’umunani ariko hasigaye igererwe. Rwamarara yasinyiye ikipe ya Magerwa imyaka itatu,ariko Col Nsekalije na Col Buregeya bamutegeka gukinira Etencelles yiwabo. Itotezwa ry’abatutsi no kubuzwa uburenganzira nibyo byatumye Rwamarara ahitamo kujya Gisenyi aho kujya muri Gereza. Rwamarara asigaye ari pasiteri ,ariko akinira Etencelles nubwo yarazi gukina yitwaga inyenzi kugezajenoside yakorewe abatutsi ibaye. Pasiteri Rwamarara arashimira abatumye arokoka aribo:Pasiteri Kagesera, Chrisitine na Pierre Claver, abashimira uburyo bajyaga bonsa umwana wabo kugeza umunsi barokokeyeho.
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rubavu nawe ati:Nshimiye itorero ADEPR kuko ryafashije uwarokotse jenoside gutunga inka,rikaba ryanafashe mu mugongo incike ribaha ibiribwa.Igikorwa cy’itorero ADEPR gikomeje abarokotse jenoside bakoroza nabandi kuko nibenshi batagira inka.Twibuke twiyubaka kuko niyo nsanganyamatsiko.
Murenzi Louis