Uturere Huye na Gisagara abahinzi b’umuceli batangazwa n’icyegeranyo kibakorwaho batababajije.
Abahinzi b’umuceri bo mu turere twa Huye na Gisagara basanga hari abagira inyungu zo kubavugira kandi batabatumye,ikindi ibibazo byabo biva mu makoperative yabo ntaho bihurira na Minisiteri y’ubuhinzi.
Inkuru yacu y’ubushize twaberekaga ko Minagri itigeze yishimira icyegeranyo cyakozwe na T I Rwanda kuko yasangaga kibogamye. Twe twagerageje kureba uko umuceli uhingwa mu turere twa Huye na Gisagara kuko hashyirwaga mu majwi. Aha TI Rwanda yavugaga ko urwego rw’ubuhinzi rukwiye kwitabwaho,ariko ku kibazo cy’umuceli ho bibumbiye mu makoperative.Igihombo hagati muri koperative cyarebaurwego ruyashinzwe cyangwa Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi ariko gushyiramo Minagri byaba bifite indi shusho itari nziza ishaka guhutaza rubanda. Bisangwa Innocent wo muri Minagri nawe icyo gihe bamurika ubushakashatsi yarabunenze kuko yretse ababwitabiriye ko bwakoze ku ruhande rumwe gusa,icyo gihe Rwego Albert wa TI Rwanda ntiyigeze abihakana cyangwa ngo abyemeze.
Mumyaka yashize abahinzi b’umuceli bo mu karere ka Gisagara bari bifitiye ikibazo cy’imigabane bari baraguze mu ruganda rwitwa ICM,kuko babonaga nta nyungu bahabwa. Nganira nabo bavugaga ko ntaho bihurira na Minagri kuko itagenzura inganda. Abo bahinzi babarizwa mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara ,aha hakaba haratangiye guhingwa umuceli kuva muri 1964.
Bibumbiye mu mpuzamakoperative yitwa UCORIBU.Ikibazo gishingira kubacunga nabi umutungo naho kucyo guhinga bafite aho bakura imbuto n’ifumbire izanwa na Rwiyemezamirimo bakayifata ku murenge. Umwe yatangarije itangazamakuru ko bigize kugira ibibazo inzego zikabikemura ko umutungo ucungwa neza.Twashatsekumenya aho bahurirana Minagri nicyo ibafasha? Umweati”ntaho duhurira kuko duhinga twibumbiye mu mpuzamakoperative ikaba ariyo itugenera kubaho.Aha rero bisa nkokwerekana ko cya cyegeranyo cyakozwe kuri uyu muceli gitandukanye nibyo abahinzibavuga ,kandi nibo bazi uko bahinga ,uko beza ni uko bashyira mu makoperative yabo.
UCORIBU, igizwe n’amakoperative 10 yiganjemo akorera mu bishanga byo mu Karere ka Gisagara, nka Ngiryi, Gatare, Nyiramigeni, Mirayi na Cyiri. Amakuru twahawe numwe mu basaza twasanzeahinga umuceli mu Cyili ngo yavutse i se awuhingamo kandi afite imyaka 61.
Hari Koperative KOAIRWA y’abahinzi b’umuceri mu gishanga gihuriweho n’uturere twa Huye na Gisagara.
Bamwe mu bahinzi bahinga muri icyi gishanga kizwi ku izina rya “Rwasave” gihuriweho n’uturere twa Gisagara na Huye bavuga ko ibigendanye no guhinga no kugena ibiciro bigenwa na koperative. Abahinzi b’umuceli bahurira ku gishanga cya Rwasave bavuga ko ikibazo bagira rimwe na rimwegiterwa nabacunga nabi umutungo,ariko imbuto cyangwa ifumbire babibonera ku gihe cyane iyo ihinga rijya gutangira. Umuhinzi umwe ati”jyewe nsabwa kubahiriza amabwirizaya koperative naho ibisigaye bireba abatuyobora.KOAIRWA yatangiye muri 2007 ikaba yarahawe ubuzima gatozi 2012 ikaba ifite abanyamuryango 1604 abagabo ni 789 naho abagore ni 815. Bantangarije ko koperative yabo ikorera ubuhinzi ku butaka bungana na ha 103.
Iyi koeperative igizwe n’imirenge ibili y’akarere ka Huye ariyo Mbazi na Ngoma n’indi yo mu karere ka Gisagara ariyo Kibilizi na Save. Mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mukindo ho bishimira ko babonye ubuhunikiro bw’imyaka yabo kuko byabarinze abamamyi babaguriraga kuri makeya bakazicwa n’inzara.
Ubuhunikiro bakesha Minagri bwatwaye akayabo ka miliyoni mirongo ine z’amafaranga y’u Rwanda. Ihunikiro rihunika imyaka itandukanye kandi rikabagoboka mu gihe cyo ku ihinga.
Minagri kuba yarafashije abahinzi bo mu murenge wa Mukindo kubaka ihunikiro ni kimwe mu byabafashije kugira ubukungu.
Kuva babona ihunikiro batangaza ko byabafashije kwiteza imbere,kuko imyaka yabo yera igahunikwa ntitwarwe nabo bita abamamyi. Iki gishanga ni kinini cyane kuko gihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.Abasesengura bose basanga cya cyegeranyo cyarakozwe mu bice binyuranye nibigendanye na Minagri.
Nsabimana Francois