Mineduc, yahaye imfashanyigisho abarimu, bigisha amashuri y’inshuke.
Mu nama yabaye kuwa 14/05, yahuje Minisiteri y'uburezi, n'abafatanya bikorwa bayo harimo abayobozi b'amadini, abihaye Imana, abayobozi b'uturere, ndetse n'abarimu bigisha mu mashuri y'inshuke, bahawe imfasha nyigisho, zizabafasha mu gusigasira ubuzima bufite ireme
Iyi nama igamije kuzamura ireme ry'uburezi, ariko cyane cyane, mu mashuri y'inshuke.
Umwe mubitabiriye iyo nama wo muri diyosezi ya shyira yavuze ko uburezi bw'abana b'amashuri y'inshuke bari hagati y'imyaka 3-6 bwatangiye hagati ya2010-2011 butangijwe na Dr Raurent Mbanda waje afite Ku mutima we uburezi bw'abana bato, atangiza amakanisa, ashaka ko abana bava mu bitirage, bakaza kwiga kw'izo nsengero, bigishwa bahabwa uburezi bw'ibabanze.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'uburezi, Isaac Munyakazi, yashimiye abihaye Imana kuba barumvise umuhamagaro wabo.Ati" nyuma y'umwaka ushize twicaye tuganira, hamaze gutangizwa amashiri Mashya agera kuri 800 yatangijwe hirya no hino mu gihugu. Ibi bigaragaza ko ikizere cyazamutse, n'abanyeshuri bari kwiyongera, kdi ko kizagabanya gusibira kwajyaga kugaragara Ku banyeshuri."
Mukanyandwi M.louise