Ngoma, irakataje mw’iterambere ry’abaturage bayo.
Akarere ka Ngoma, ni kamwe muturere tw'intara y'iburasirazuba, kakaba kagizwe n'imirenge14, utugali 64 imidugudu 473. N'akarere gafite iterambere ry'ubutaka bwera, kihaza mu biribwa cyane cyane ibitoki.
Akarere ka Ngoma, gafite iterambere, ugereranyije n'utundi turere, harimo kubaka sitade ya Ngoma, gukora imihanda, kugezaho abaturage amazi meza, ndetse n'amashanyarazi.
Twasuye abaturage bagejejweho iterambere ry'amashanyarazi tuganira nabo, batubwira uko babyakiriye.
Havugimana Fidel n'umu motari, twabashije kuganira yatubwiye ko bishimira ubuyobozi bwabo bwiza, iterambere babagejejeho.
Ati"bataraduha umuriro nabagenzi ntibadushakaga ku ma telefone ngo batubone, kuko gucaginga byansabaga kuyisiga mu mugi, ngasanga bampamagaye bambuze, ati ariko ubu, ndacomeka, bampamagara ngahita njya mukazi nta kibazo."
Utugari hafi ya twose, twaka akarere ka Ngoma, nahataragera amashanyarazi babahaye imirasire, kuburyo akazi kadapfa, aho usanga utugali dufite murandasi ( internet)
Akarere ka Ngoma kageze kukigero cya 47% baha abaturage amashanyarazi.
Imihigo y'akarere ka Ngoma, uyu mwana ni 76 muri yo 36 bamaze kuyesa 100%. Indi 31 iri kukigero kiri hejuru ya 80% nindi mihigo 9 iri munsi ya 80%.
Muri rusange akarere ka Ngoma kageze Ku kigero cya 89% besa imihigo, aho biyemeje ko uku kwezi kwa 5 nibura gusiga 95 bayesheje 100% ikaba ariyo shusho ya karere muri rusange.
MUKANYANDWI Marie Louise.