Ndahimana Floduard aratabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko Murangira Jean Bosco yamwiciye umwana akimwa ubutabera.

Intabaza n’ijambo rikoreshwa n’umuntu cyangwa abantu iyo bahohotewe ntibarenganurwe.Nimuri urwo rwego umusaza Ndahimana Floduard yiyemeje gutaka,atakambira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kugirengo amurenganure.Ndahimana Floduard kugirengo atate umwanya atabaze byavuye ku karengane yakorewe na Murangira Jean Bosco ukekwaho kuba yaramwiciye umwana we witwaga Twagirayesu Samuel.Uko bivugwa hashingiwe k’ubuhamya bwa bamwe mubakurikiranye uko Twagirayesu Samuel yafashwe na Murangira Jean Bosco akamukubita kugeza apfuye.Urubanza RDP 00031/2023/TB /RHA rwo kuwa 23/01/2023 haregaga ubushinjacyaha buhagarariwe na Mukangayaboshya Jacqueline .Uwakekwagaho icyaha :Ndanyuzwe Souleiman mwene Munyeshyaka Souleiman na Batamuriza Afisa.Undi waregwaga ni Rukundo Juvenal mwene Singirankabo Shukuru na Mukagatare Emertha.
Icyaha bakekaaho:Gukubita k’ubushake no gukomeretsa byateye urupfu ,Icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 121 umutwe wa 5 w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Ubwo hakorwaga iperereza rihereye ku kigo nderabuzima cya Kibingo,aho cyenejeko Twagirayesu Samuel yaje kuhivuriza mu ijoro ryo kuwa 10/1/2023 yaje yakubiswe bikamuviramo gupfa.Bakomeza bemeza ko tariki 11/1/2023 aribwo Twagirayesu Samuel yaje gupfa.Aha niho hava intimba ikomeye kuri Ndahimana Floduard ituma asabako Murangira Jean Bosco yakurikiranwa akoryozwa amaraso y’umwana we Twagirayesu Samuel wishwe urwagashinyaguro yishwe na Murangira Jean Bosco.Ubwo Twagirayesu Samuel yamaraga kwicwa nibwo inzego zitandukanye z’ubuyobozi zavuzeko abashumba buwitwa Murangira Jean Bosco bamwishe.Uko ubuhamya butangwa:Ubwo abashumba ba Murangira Jean Bosco ,aribo Ndanyuzwe Souleiman na Rukundo Juvenal bafataga Twagirayesu Samuel babanje kumufungurana mubwiherero(toiette) kugirengo boss wabo abariwe uza afate umwanzuro,ubuhamya bukomeza bugira buti”Kwari ukugirengo Murangira Jean Bosco afate umwanzuro wo kumujyana kuri station ya Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Ruhango cyangwa niba bamurekura kuko bamubeshyeraga ko yibye igitoki.

Abahohotewe na Murangira Jean Bosco wo mu karere ka Ruhango bagiye kumuregera Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame (photo archives)

Nk’uko twahawe amakuru ngo Boss Murangira Jean Bosco yarahageze akubita inkoni 20 Twagirayesu Samuel akongeraho ko ntawamwiba ngo amuheze.Bamwe mubo twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”Murangira Jean Bosco yayoboraga ikigo ndangaburezi ,yabayeho umupolisi aza kuvamo,iyo utamwise Afande nabwo uhura n’akaga.Bakomeje bagira bati’niba uyu mwana yakwibye waretse tukamwishyurira,ariko ntumwice ko tuziko atagiraga iyo ngeso.Murangira yarakubise kugeza ubwo Twagirayesu Samuel anegekaye.

Uko bashinje Murangira Jean Bosco mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.Murangira yabonye ko Twagirayesu Samuel ubuzima bwe bugeze mukaga,ngo yiyambaje ushinzwe umutekano,azana n’Irondo ry’umwuga basanga ubahuruje arikumwe n’abashumba be 2 aribo Rukundo na Ndanyuzwe n’undi mwishywa we witwa Thiery,kandi bose bafite inkoni.Icyo izo nzego zibanze zatangaje ngo zasanze Nyakwigendera Twagirayesu Samuel yanegekaye arembye cyane.Ubwo izo nzego zabonaga Twagirayesu Samuel ameze nabi bategetse Murangira Jean Bosco kumutegera igare akamujyana kubiro by’Akagali.Murangira yafashe umunyonzi witwa Assuman amugejeje ku kagali Gitifu nawe asabako Murangira ageza Nyakwigendera kwa muganga.Uko amakuru akomeza kuvugwa.Murangira Jean Bosco amaze kubonako Twagirayesu Samuel apfuye yafashe icyemezo cyo kumushyingura rwihishwa.Ubwo Ndahimana Floduard yavaga iwe mu ntara y’iburengerazuba ,Akarere ka Karongi, Umurenge wa Gashari,Akagali ka Mwendo , Umudugudu wa Kayogoro nabari bamuherekeje bageze mu karere ka Ruhango bahura n’ikibazo gikomeye.

Ndahimana Floduard wiciwe umwana akaba atakambira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame (photo ingenzi)

Undi mutangabuhamya wari watabaye avuye mu karere ka Karongi aganira n’ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com yagize ati”Tukiva mu karere ka Karongi tumaze kumvako umwana wacu Twagirayesu Samuel yishwe ,tukigera mu karere ka Ruhango twabajije uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Ruhango impamvu Murangira Jean Bosco yakubise Twagirayesu Samuel akamwica ntahanwee.Uhagarariye RIB ngo yamubwiyeko Murangira Jean Bosco ar’umufande ukaze ko byabazwa inzego zimukuriye.Ubwo abari kumwe na Ndahimana Floduard babwirwagako Twagirayesu Samuel yashyinguwe beretswe irimbi baracukura baramubura.Ndahimna Floduard arasabako yahabwa umurambo w’umwana we akawushyingura,arasabako Murangira Jean Bosco yakurikiranwaho urupfu rwa Twagirayesu Samuel kuko yameishe amubeshyera ko yamwibye,kandi atamwibye.Kuba rero Murangira Jean Bosco yarigeze gukubita abagore bari bavuye gusengera kwa Bikila Mariya Nyirimpuhwe mu Ruhango ntakurikiranwe,kuba Murangira Jean Bosco amaze kuba ikibazo muri sosiyete nyarwanda inzego bireba nimwe muhanzwe amaso.Twashatse Murangira kuri nimero ye ngo twumve icyo avuga ntitwamubona,ariko Ndahimana Floduard we mu kiganiro n’itangazamakuru yeruye ashinja Murangira Jean Bosco ko yamwiciye umwana,.

Niba ntagikozwe cyo kurengera rubanda rugufi bizitirirwa system,kandi ntaho ihuriye nabyo, ahubwo harabayeho gukingira ikibaba Murangira Jean Bosco.Uru rugomo rwakozwe na Murangira Jean Bosco bikaviramo Twagirayesu Samuel kugeza apfuye rukurikiranwe uwahohotewe ahabwe ubutabera.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *