Kigali : “Abanyeshuri bazajya bamara igihe aho bakorera kugirango barusheko kunoza ubumenyi”. Dr James Gashumba.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kamena 2019 ubwo hateranaga inama yo gushyira mubikorwa igenamigambi ry'Imyaka 5 y'ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n'ikorana buhanga ry'igihugu rizagenderwa ho, hanabaye ho kureba ingingo ya 12 y'iryo genamigambi.

Dr, Jemes Gashumba Umuyobozi mu kuru w'ishuri ryigisha imyuga n'ikoranabuhanga, asobanura ko, abanyeshuri bazajya bamara igihe kinini aho bakorera kugirango banoze neza umwuga, ndetse n'ubumenyi bakabona gusubira kubigo byabo by'ishuri.

Dr, Gashumba James atangaza ko bamaze hagati y'amezi atatu n'amezi ane, bareba aho bari kwerekeza mu myaka 5 iri imbere, bahereye Kubyo bashaka kugera ho, bashingiye Ku muvuduko w'iterambere ry'Igihugu cyacu mu myaka irindwi iri imbere.

Yagize ati" Twatumiye abafatanyabikorwa bacu bose kugirango tubasangize ibyo twatekereje, cyane ko nabo babigizemo uruhare, babonere ho kuduha ibitekerezo byabo, tugende tubinoze."

Dr Gashumba James

Akomeza avuga ko bazifashisha igitabo  gifite paji zirenga ijana hubakwa ishuri ndetse banakemura n'ibibazo by'abanyarwanda muri rusanjye, dore ko ubumenyingiro ariho dushingira twubaka igihugu.

Dr James yavuze no Ku kamaro ko gukorana n'inganda, atanga urugero Ku gihugu cy'ubudage ko abanyeshuri baho bamara igihe kinini bigira byinshi  munganda avuga ko n'amashuri yo mu Rwanda agiye guhindura gahunda z'imyigishirize, abanyeshuri bakajya bamara igihe kirekire aho bakorera, mu rwego rwo kunoza neza umwuga.

Yagize ati" Ishuri ry'ubumenyi ngiro ry'u Rwanda rigiye guhindura imyigishirize, abanyeshuri bajye bamara amasaha menshi nka 60% aho bakorera imyuga, barushe ho kuwukora neza."

Dr, Marie Christine Gasingirwa akaba Intumwa y'Inama nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza, yasabye abanyarwanda guha agaciro abiga imyuga ntibabasuzugure, ndetse bagahindura n'iyo myumvire.

Ishuri ryigisha Ubumenyingiro n'ikoranabuhanga ry'u Rwanda rikorera hirya no hino mu gihugu rifite amashuri 8 azwi nka Integrated Polytechnic Regional College ( IPRC)

Bamwe mu bayobozi bari bitabirye inama ndetse n'abafatanyabikorwa bari bahari

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *