Imitegekere ishamikiye kuri demokarasi yatangiye mu Rwanda 1962 ,kuko aribwo u Rwanda rwari rwigenze hatorwa Perezida wa Repubulika,Abadepite,Burugumesitri kongeraho Konseye na Selire. Ibi na n’ubu nibyo bigikorwa.Inyito zarahindutse biva ku izana Burugumesitri byitwa Meya.Meya w'akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert[photo archieves]
Inkuru yacu iri mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba hamwe muhavugwa ubwicanyi hagati mu baturage.Meya Habyarimana wagabiwe akarere ka Rubavu yabarizwaga mu kigo kigamije guteza imbere amakoperative)RCA).
Aha naho yahavuye bitameze neza kuko amwe mu makperative abarizwa mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ahitwa mu Gakiriro byavugwaga ko ngo yari yaratangiye kugirana ibibazo nayo. Ubu rero mu karere ka Rubavu ho bihagaze nabi kuko abaturage barasinda icyo basanganywe bakicana.
Meya Habyarimana arasabwa kubwira abaturage ko gusinda ari icyaha kuko cyatangiye no guhanirwa.Iyi nyigisho niyo asabwa kubwira abaturage ayobora. Meya w’akarere ka Rubavu Habyarimana yavuze ko amakimbirane mu baturage hari igihe aba ari intandaro y’urupfu.
Aha rero niho havugiwe ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we akamubera umutekano,hakirirwa impfu nk’izo zitunguranye kuko zitera igihombo imiryango yaba iy’uwishwe n’uwishe ndetse n’igihugu kidasigaye.
Umugore umwe utarashatse ko yatangazwa amazina ye yagize ati’’ iyo umugabo cyangwa umugore babaye inshuti z’utubali urugo rurasenyuka kuko bivamo uburaya no gusahura icyakarutunze,aha rero yashinje inzego zibanze ko arizo zitanga icyuho kuva ku karere kugera ku mudugudu.Yerekanye ko utubali twinshi usanga tunywebwamo nabo yavuze bose ko ntawagafungisha kandi abakabikoze aribo baba bicayemo.
Byaje kunanirana bituma Guverineli w’Intara y’Iburengerazuba Munyentwali ahagurukira kwigisha abaturage ba Rubavu kugira ubumwe n’ubworoherane.Kuki mu karere ka Rubavu banywa bagasinda kugeza ubwo bicanye?Ninde urihejuru y’amategeko?ese gusinda ko bihanirwa bikaba byaranatangiye abanyarubavu bo nti bibareba?Umurenge wa Cyanzarwe kuki uvugwamo kwicana bitwaje gusinda?Impanuro zatangiwe mu murenge wa Cyanzarwe zakanguriraga abaturage kureka kwitwaza kunywa inzoga bakamena amaraso y’abavandimwe babo.
Ahavuzwe ubwicanyi cyane ni mu kagali ka Ryabizinge mu murenge wa Cyanzarwe ,aha byavugwaga ko Nteziyaremye Samuel yarwaniye na Niyonsaba Jean Bosco mu kanbali. Buri muturage w’inyangamugayo wese utuye muri Ryabizinge yatangaga inama ko hagabanywa ubusinzi hakabaho amasaha yo gukora nk’uko byahozeho. Utubali tugakora ku masaha atari kukukabamo kuva mu gitondo kugeza mu kindi.
Umwe yatangarije itangazamakuru ko byatewe no kuba banywa birenze urugero bavugana bakajya impaka kugeza barwanye kandi ntawabasha no guhosha izo mvururu kuko buri munsinzi aba yarenze umurongo wo kuyahosha.Abo mu nzego z’ubutabera bo bavuzeko hashyizweho itegeko rizajya rihana umusinzi we cyane ko na Polisi yakanguriye abanyarwanda ko ntawemerewe gutwara ikinyabiziga yanweye inzoga.Ubu butumwa rero bugomba kubahirizwa.
Ubwo havugwaga urupfu rwa Vuganeza Jean de Dieu wabarizwaga mu kagali ka Rukoko mu murenge wa Rubavu,hanavugwaga abakurikiranywe na RIB ko baba baragizemo uruhare.Uwakubiswe arwariye mu bitaro bya Gisenyi naho uwakoze urugomo yaratorotse. Ibi byerekana ko atari ubusinzi ahubwo ari urugomo rwihishe mu kindi kikigenzwa n’inzego zibifitiye ububasha.
KCB BANK Yatashye ku mugaragaro u mushinga bateye inkunga ingana na miriyoni 12000000frw wo korora inkoko ,mugufasha abasinzwe iheruheru na Genocide mu Karere ka KAMONYI">KCB BANK Yatashye ku mugaragaro u mushinga bateye inkunga ingana na miriyoni 12000000frw wo korora inkoko ,mugufasha abasinzwe iheruheru na Genocide mu Karere ka KAMONYI