Akarere ka Huye: Isanamitima ryaba ryarasize uwuhe muti wo komora ibikomere no kubanisha abatavuga rumwe kubera ibibazo byabaye mu Rwanda bivuye kuri jenoside yakorewe abatutsi?
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kuki aribo imwe mu miryango itegamiye kuri Leta ihatira gusaba imbabazi,ntibwire abakoze jenoside kuzisaba no kwerekana aho biciye abatutsi kugirengo bashyingurwe mu cyubahiro?abatangaga inyigisho ku isanamitima mu karere ka Huye[photo ingenzi]
Akarere ka Huye ni kamwe mu tugize intara y’Amajyefo,ni kamwe mutwagize ibibazo bikomeye bishingiye ku mibanire hagati mu bari bagatuye nabagatuye ubu kubera jenoside yakorewe abatutsi.
Abatuye akarere ka Huye bo ntibumva kimwe nabavuga ko bibumbiye mu miryango y’isanamitima yomora ibikomere. Abanyahuye bo bavuga ko mbere yuko ushaka kuvura indwara umurwayi ubanza ukamenya uko yafashwe nigihe amaze arwaye.
Ibi bikorwa byateguwe na CRASPD cy’ishuri cya PIASS mu karere ka Huye. Igikorwa gitegurwa ngo kwari ugusangira ubumenyi mubyo bakora.Niba bavuga ko utakubaka amahoro mu bantu bafite ibikomere ,kandi utanakiza ibikomere udafite amahoro bo kuva batangira bamaze gukiza abangana gute?aha ni naho abanyahuye bamwe bavuga ko babakiniraho ubufindo kuko mu bikomere bafite nta nuromorwaho na kimwe.
Kumenyana hagati mu baturage ntacyo bibamarira kuko nubundi ababateye ibikomere bari baziranye.Igisabwa ni ukureba uko uwakomerekejwe yavurwa ibikomere naho kumuvuza amagambo ngo ntacyo byamara.
Imiryango yitabiriye inama : Associtaion Modeste et Innocent (AMI); ARCT-Ruhuka; Mental Health Dignity Foundation (MHDF); Never Again Rwanda; Healing and Rebuilding Our Communities, HROC n’iyindi. Niba inyigisho zigamije kwereka uwahemukiwe ko agomba kwihangana ,naho uwahemutse akerekwa ko ahomba gusaba imbabazi hakaba nta ntambwe iraterwa ngo uwahemutse anatere iyo kwerekana aho yiciye abantu ngo bashyingurwe mu cyubahiro bimaze iki ibyo bigisha? Iyo uwakoze jenoside ateye intambwe agasaba imbabazi akerekana aho yiciye abantu akanasaba imbabazi zerekana impamvu azisabye ,nta mpamvu yatuma uwo yahekuye atazimuha,ariko ikibabaje ni uko bahatira uwahemukiwe gutanga imbabazi nta nuwazimusabye.