Amakuru

Lt Col Karangwa Eduard Alias Kadogo imwe mu nkotanyi z’inyabigwi zatangiye urugamba rwo kubohoza igihugu igatabaruka kare

Inzira y’ubuhinzi niyo yatumye Eduard Karangwa avukira ishyanga,bituma aza kwinjira igisirikare mugihugu cya Uganda kimwe n’abandi banyarwanda bafite intego yo gutaha murwababyaye bitwaje intwaro.Kuki Lt Col Karangwa Eduard yatabarutse urugamba rugitangira?urupfu rwa Lt Col Karangwa Eduard ntabwo rwavuzweho rumwe cyane mubasirikare yarayoboye,cyangwa n’abandi bari mukigero kimwe,cyangwa abari munsi ye ku peti.
Lt Col Karangwa Eduard Alias Kadogo umwe mu nkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohoza igihugu afite ipeti ryo hejuru.

Nyakwigendera Lt Col Karangwa Eduard inkotanyi yatabarutse urugamba rugitangira (photo archives)

Ibihe byaranze Repubulika y’u Rwanda igihe hafatwaga icyemezo cy’uko hakurwaho igoma ya Cyami, n’ibwo u Rwanda rwabuditsemo igicu cyabyaye urwangano bene rwo bamwe barameneshwa bajya ishyanga,naho abandi barafungwa, Karangwa Eduard yavukiye mugihugu cya Uganda mubuhungiro aho ababyeyi be bari barahungiye.Umuvandimwe wa Karangwa Eduard yitwaga Karangwa Deogratias nawe yaje gutabaruka nyuma y’urugamba rwo kubohoza igihugu.Amakuru atugeraho yemeza ko aba basirikare bakomokaga mu karere ka Bugesera.Niba waba ufite amateka ya Lt Col Karangwa Eduard wayageza ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com tukayasangiza abanyarwanda.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *