Abarwayi ba Sida baraganahe inkunga yabagenerwaga nikurwaho?
Akimuhana kaza imvura ihise koko!! Ubuse ibivugwa nibishyirwa mu bikorwa abanyarwanda bafite virusi itera sida n’igituntu nibahagarikirwa inkunga Leta izabyifatamo ite?
Abantu benshi batangiye kwiheba kubera amakuru amaze iminsi acacaracara ko inkunga itangwa n’abazungu ishobora guhagarara.MSF izwi nk’ishyirahamwe ry’abaganga batagira umupaka yatangiye gutabariza abarwayi bafite virusi itera sida n’igituntu cy’igikatu ko inkunga bagenerwaga ishobora guhagarara.
Médecins Sans Frontières ( MSF) izwi ho gukorera ubuvugizi abageraniwe n’uburwayi buba budakira harimo virusi itera sida n’igituntu cy’igikatu ,kugirengo bahabwe imiti.
MSF yatangaje ko intego yo guhashya izo ndwara ebyiri nta cyizere cy’uko zizagerwaho vuba mu gihe igihitana abagera kuri miliyoni ebyiri buri mwaka.
MSF ishingiye ku mibare ya Loni, ivuga ko ku mafaranga yatangwaga buri mwaka agamije guhashya icyorezo cya SIDA, mu mwaka wa 2018 yagabanyutseho miliyari imwe y’amadolari mu gihe agomba kurwanya igituntu ku mafaranga akenewe n’ayatanzwe hajemo icyuho cya miliyari 3.5 z’amadolari. Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byo bishobora ngo kuzahura n’ikibazo cyane kuko abarwayi bahita bahuhuka.
Imiryango ntera nkung aitegamiye kuri Leta ntabwo yerekana ingamba iriho ifata mugihe haramuka hafunzwe izo nkunga zagenerwaga abagenerwabikorwa babo. Mu Rwanda kera sida yarimbuye imbaga kuko bayitaga amarozi,kugeza ubwo bayimenye.
Uko imyaka yagiye iza bamwe bakabona hari abafashe imfashanyo kugeza naho ya miryango ntera nkunga itanz eubufasha ku byanyeshuri,bituma nutayirwaye yemera agatanga ruswa kugirengo ajye mu mashyirahamwe y’abarwayi . Abafite uburwayi twavuze haruguru bo basanga inkunga iramutse ihagaze bahita bapfa batamaze kabili.
MSF yasohoye icyegeranyo kivuga ko uko kugabanyuka gushobora kugira ingaruka zikomeye ku guhashya SIDA n’igituntu mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika n’Afurika yo hagati. Abasesengura basanga amafaranga menshi yatangwaga n’ibihugu bimwe na bimwe byarayashoye mu ntambara bacura ibitwaro kirimbuzi,naho ibitagira inganda zibikora zikayashora zibigura.
Niba rero hari ibihugu byabonaga ayo mafaranga rwahize bishobora kuzisanga mu bibazo by’abaturage babo bazaba bagenda bapfa kubera kubura inkunga zarwanyaga izo ndwara zibikatu. Ibihugu bimwe byatangiye gucunga neza izo bafite kugeza hongeye gutangwa izindi,abo bireba ntibasesagure.
Murenzi Louis