ADEPR:Nyobozi igiye kweguzwa kubera ibibazo byugarije Abakiristu
Ubumwe bushingira kuri byinshi, nkuko bwicwa na bikeya. Aha niho hava inkuru zitandukanye zivugwa mu itorero rya ADEPR zerekana ko ikizira cyinjiye ahera.
Abasesengura basanga hagati muri ADEPR harimo ikibazo cyaburiwe umuti kandi kigaba amashami uko bwije ni uko bukeye.
Bamwe mu bakiristu basanga ngo hari ikinyoma gikabije, kikaba kibyara ubugambanyi, kigaherekezwa no kwigwizaho umutungo mu buryo butaziguye. Twashatse umuvugizi w’itorero rya ADEPR Rev Karuranga Ephrem tugirana ikiganiro. ingenzi:Hari amakuru avugwako mugiye gutwara abayobozi ba ADEPR harimo nyobozi, abayobora indembo, uturere mukabaha miliyoni enye mukabaguriza ibihumbi magana atanu andi akaba impano byifashe gute? Rev Karuranga Ephrem:Twari twabiteguye ariko byarahagaze ntabwo tukigiye.
ingenzi:Hari amakuru avugako wahagaritse amafaranga yahabwaga abapasiteri bagiye mu kiruhuko cyizabukuru, mukabikora mu buryo hari abayahabwa? Rev Karuranga Ephrem :Ntabwo abantu bahabwa angana kandi ntabwo ari abakozi bahoraho, bashobora kuyahabwa cyangwa ntibayahabwe. ingenzi:Bivugwako mutagaragaza ko mwakoze igisirikare cya EX FAR nigihe mwiyamamazaga ngo mwabicige kuruhande byo byifashe gute? Rev Karuranga Ephrem:ibyo kuba muri EX FAR numva ntawe bireba. ingenzi:ubu bivugwako mu itorero rya ADEPR harimo ikinyoma cyirangizwa no kugambanirana nkaho bigaragara uwo mwari mufatanije kuyobora afunzwe byo mwaduhaho ayahe makuru? Rev Karuranga:Ababikora bazabibazwa jyewe ndi umukiristu. ingenzi:Hari jkibazo cy’ inka watanze mu rurembo rw’Amajyaruguru igihe wahayoboraga ukazibeshya impfubyi n’abapfakazi ntimwazitanga byo urabivugaho iki? Rev Karuranga:Numvaga ibyo byararangiye. ingenzi:ikibazo cyuko wagiye mu gihugu cy, ububiligi ukimika Mboneko ukamugira Pasiteri kandi uziko yatorotse ubutabera, bikaba bivugwako wahawe impano na Nsanzurwimo Joseph ikaba ariyo yatumye ubikora? Rev Karuranga:Ntabwo nahawe impano nimwe kandi kwimika umukiristu ndabyemerewe. ingenzi:Urugendo itorero ryakoreye mu gihugu cya Suwed ko bivugwako mwirukanye Karake mu kamugarura mu Rwanda igitaraganya kugirengo muganire nabo mwahoze mubana muri EX FAR bahunze igihugu ntawumva ngo abavemo byo byifashe gute? Rev Karuranga:Ntawabuza umuntu kuvuga ibyo ashaka. ingenzi:gusoza niki wabwira abakiristu uyibora nababona ADEPR nkitakigira indangagaciro za kirazira? Rev Karuranga Ephrem:Nababwirako ntabyacitse mu itorero ko bakomeza bagasenga bakagandukira imana.
Murenzi Louis
Ikibazo ni ababashyiraho nkubu bafataga umuntu utagira na diplome ngo ayobore za milliyoni z’Abanyarwanda koko babona atari agasuzuguro? Nibakureho ibi bisambo bitazi nibyo zikora bashyireho umuntu ukuze uzi itorero kandi wize ADEPR irabafite benshi kandi bashoboye