Kwemererwa kujya muri Uganda bizaturuka Ku bikorwa bizakurikira ibyakozwe na uganda- Dr Vincent Biruta

Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'u Rwanda iravuga ko kugirango imikorere y'imipaka hagati y'u Rwanda na Uganda yongere ikore neza bizaturuka Ku bindi bikorwa Uganda izakora  birimo kurekura abandi banyarwanda bafunze. Vincent Biruta[photo archieves]

Ni nyuma yuko kuri  kuri uyu Gatatu taliki ya 08 Nzeri 2020, Uganda yarekuye  abantu 9 bari bafungiyeyo.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga akaba n'umuvugizi wa Leta  Dr. Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rutahita rubwira abanyarwanda kujya muri Uganda kuko hari byinshi bigomba kubanza gukorwa.

Ati", Uyu munsi twatangiye kubona ibimenyetso ko Uganda yiteguye kuba yahagarika ibyo bikorwa ndetse n'abari bafunze yatangiye kubarekura, turizera ko bizakomeza, icyo gihe rero niba bikomeje icyatumye hatangwa izo nama kikavaho rwose twiteguye kongera kubwira abanyarwanda ko nta kibazo kiriho ko noneho bashobora kujya muri Uganda mu umudendezo ko nta mpungenge ziriho Ku ubuzima bwabo. "

Ku bijyanye nigihe abanyarwanda bakwemererwa kujya muri Uganda Dr. Vincent BIRUTA yavuze ko  bizaturuka ku bikorwa bizakurikira ibyakozwe byo kurekura abanyarwanda bafungiwe muri Uganda.

 Ati"  Bizaturuka Ku ibikorwa bigiye gukurikira biriya byakozwe uyu munsi byo kurekura bariya 9 kuko hari abandi benshi bagifunze nibafungurwa bose, tuzakomeza kuganira natwe ubwo tuzaba tubibona tuzakora ibitureba cyane cyane ibijyanye no kubwira abanyarwanda ko noneho umutekano wabo nta kibazo uteye ko bashobora kujya muri Uganda mu umudendezo. "

Abanyarwanda barekuwe bari bafungiye mu igihugu cy'uBugande

Umubano w'uRwanda na Uganda uyu munsi urazambye kubera ahanini ibirego uRwanda rushinja Uganda  byo guhohotera abanyarwanda baba muri  iki gihugu, ndetse no gucumbikira imitwe y'abarwanyi igambiriye guhungabanya umutekana warwo.

Ingaruka zabyo zageze cyane no ku abaturage  b'ibihugu byombi bari basanzwe bagirana imihahirane, gusa u Rwanda ntirwigeze rwemera abavuga ko rwafunze umupaka,  ahubwo rwavuze  ko icyakozwe ari ukubwira abanyarwanda ibibazo  bashobora guhura nabyo igihe baramuka bagiye muri Uganda.

Kuri ibi Minisitiri wububanyi namahanga Dr. Vincent BIRUTA yagize ati", Hari ibijya bivugwa ngo twafunze umupaka mu by'ukuri icyakozwe ni ukumenyesha abanyarwanda ko hari impungenge z'uko bagiye muri kiriya gihugu bahohoterwa kuko ariko byari bimeze twabagiraga inama y'uko badakwiriye kujyayo kugirango badahoboterwa. "

Ikiganiro Dr. Vincent Biruta yahaye abanyamakuru ni cyo cya mbere akoze kuva yahabwa izi nshingano zo kuyobora Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga.

Ku ibijyanye n'umubano w'uRwanda na Uganda ukomeje kuzamba n'ubwo byumvikana ko bishobora  gufata ikindi gihe ngo imipaka yongere gukora uko byari bisanzwe, Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'uRwanda ivuga ko hakomeje gukora ibishoboka byose ngo ibyo bibazo bikemuke.

Kuri iyi taliki ya 7 y'uku kwezi, nibwo Uganda yafunguye abanyarwanda 9 mu basaga 100 u Rwanda ruvuga ko bafungiye muri iki gihugu binyuranye n'amategeko.

Ni igikorwa  u Rwanda rwakiriye neza ariko ruvuga ko hagifungiye  benshi ugereranyije n'abafunguwe.

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *