Abalimu bigisha ku rwunge rw’amashuri ya Nzove baratabaza kubera inyubako zitarangira
Inkuru zikomeje gucicikana ziva ku ishuri rya Nzove mu murenge wa Kanyinya ho mu karere ka Nyarugenge zerekana inyubako zihubakwa z’ igorofa zibangamira imyigishirize n’imyigire.
Uko imilimo yo kubaka itinda ninako birushaho gutera impungenge zabahigisha.
Iyi nyubako yagiye yubakwa biguru ntege kugeza ubwo amashuri yatangiye itararangira.
Bamwe mu balimu bahigisha bavuga ko babangamiwe n’urusaku rw’abafundi kongeraho impungenge za bimwe mubikoresho bikoreshwa bubaka.
Ikindi cyagaragaye ni uko hari ubucucike bwinshi mu ishuri.
Amakuru ava ahizewe cyane mu karere ka Nyarugenge, ahamya ko iriya nyubako imaze gutwara amafaranga menshi cyane ugereranije nayari yarateganijwe hakaba hibazwa impamvu yaba yaratinze kugeza aho iteza impugenge zo kuba yateza impanuka mu bana baherererwa mu gihe bimwe mu bikoresho bikoreshwa bayubaka byagwira abanyeshuri.
Ababyeyi barerera muri uru rwunge nabo batewe impungenge niyi mirimo.
Umwe mu mubizerwa baturiye uru rwunge mu karere ka Nyarugenge twaganiriye, ariko akanga ko imyirondoro ye yatangazwa ku mpamvu z’umutekano we, yadutangarije ko uwahawe isoko ryo kubaka ishuri rya Nzove yagiye yikorera uko yishakiye atagamije kurangiza imilimo yo kubaka ishuri ku gihe.
Akomeza avuga ko ari igikorwa cyatumye hatangwa amafaranga atarateganijwe ngo, gusa ubu hakaba hakorwa kurangiza inyubako byihuse kugirengo abanyeshuri babone aho bigira.
Izindi mpungenge ni uko abatangira uwa mbere ni uwa kane wisumbuye batangiye imirimo isa nkaho ariyo igitangira ngo kuburyo kubona aho bigira bizaba ingorabahizi.
Asoza yavuze ko uburangare bwaragaragaye mu gutinda kurangiza inyubako yiri shuli buzakurikiranwa uwabugizemo uruhare akabibazwa.
Inzego bireba nizitabare abana b’u Rwanda babone aho bigira.
Kimenyi Claude