Ruhango:Ishuri Indangaburezi kuki Guverineri Gasana na Meya Habarurema bashaka kuriha Kiliziya Gatulika?
Abanyamuryango bashinze ishuri Indangaburezi baratabaza kubera ko ngo rigiye kwegurirwa Kiliziya Gaturika.
Ubu turakora iyi nkuru inama itanga iri shuri itangiye, mugihe samunani haba indi. Ishuri Indangaburezi ryashinzwe n’ ababyeyi bo mucyahoze ari Komine, Tambwe, Kigoma nizindi zihegereye, hakaba hari muri za 1984/1985.
Iri shuri ryagiye rihura n’ibibazo by’ingutu rigenda rinanizwa kugeza ubwo noneho rigiye kwegurirwa abatararishinze. Bamwe mubanyamuryango harimo abemera kuritanga, hakaba nabandi bibaza impamvu bakwamburwa ishuri ryabo.
Ubu bamwe mu banyamuryango baribaza icyashingiweho bategura kuritanga kandi nabo batarananiwe kuzamura ireme ry’ uburezi. Umwe kuwundi ntagaragaza igice aherereyemo, gusa ntawuvugana nundi.
Bamwe mubanyamuryango batarashaka kugira icyo batangaza bategereje inama ko isozwa bakumva imyanzuro, yaza itabanyuze ngo bakagana inkiko. Buri wese afite amatsiko yo kubona Indangaburezi yegurirwa Kiliziya Gatulika.
Ibi babishingira ku nkuru zagiye zinyura mu itangazamakuru zerekana uburyo barivogereye hurengagijwe ko ryashinzwe byujuje amategeko.
Twagiranye ikiganiro na Meya w’Akarere ka Muhanga mu kiganiro kigufi dore ibyo twavuganye.
Ephrem
Mwaramutse nyakubahwa Meya ni ephrem journal ingenzi& ingenzinyayo com hari amakuru avuga ko ishuri indangaburezi mugiye kuryegurira Kiliziya Gatulika byaba byifashe gute?
Meya
Waramutse! Icyo tuzi ni uko haba inteko rusange ya ba nyiri ishuri, ibyemezo byose bijyanye naryo nibo babifata bakaduha imyanzuro.
Ephrem
Murakoze ni uko byavugwaga ko muri burihe kiliziya mushingiye ko ngo ryabananiye
Kugeza ubu meya ntabwo aradusubiza gusa nagira icyo abivugaho turabibagezamo mu nkuru yacu itaha.
Twavugishije kandi abavugwa mu nkuru ntibadusubiza, turakomeza gukurikirana uko inama zikorwa kugeza zirangiye.
ingenzinyayo.Com