Ikinyoma mu mikino y’u Rwanda: Minisiteri ya siporo mbere yo kunenga amafederasiyo yo ni shyashya?
Minisitri w’Intebe niwe uhanzwe amaso kwigwingira ry’imikino yo mu Rwanda,no kurandura amanyanga yabonywe na Minisiteri ya siporo igatinya kugira uwo iyabaza.
Imikino yose ikinirwa mu Rwanda ibamo amakosa ahanitse, ariko aho gukosorwa arushaho kwiyongera. Turebe icyo Minisiteri ya siporo yise amanyanga mu mafederasiyo yose.
Ariko se wagaya amafederasiyo ugashima Minisiteri iyashinzwe?
Minisiteri ya siporo yigize bitanturukaho!yigize ntiteranya bityo bitanga icyuho.Bizwiko imikino itandukanye yatangiriye mu mashuri ,nyuma ikaza gusakara mu biturage,ubuse bihagaze gute?Ubu bivugwa ko imikino yose yuzuyemo amanyanga nkuko ababishinzwe babikoreye icyegeranyo.
Mbere yuko tujya mu nkuru irambuye,reka turebe impamvu igikombe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi cyavuyeho,kandi kiri mu nshingano za Minisiteri ya siporo,yo kuki itigaya?Abasesengura bemeza ko amafederasiyo akorerwamo amanyanga kubera ko abayayobora badatorwa ahubwo bashyirwaho.
Duhere mu mukino w’intoke wa Volley ball muribuka uko Nkurunziza Gustave watowe ni inteko rusange yirukanywe akanafungwa .
Byavuzwe ngo atariwe system yashakaga umwanya ukegurirwa Karekezi Leandere watowe wenyine.
Ishyirahamwe ry’amagare. Nyakwigendera Cyemayire Masabo Lambert niwe warurifatiye runini.
Ubu Bayingana Aimable aragerwa amajanja,kuki ?yari yarahawe nande?aranyagwa nande?Amatora
Amategeko yashingiweho Ferwafa yemerwa kuba umunyamuryango mu rugaga mpuzamahanga mu mupira w’amaguru ntabwo icyiciro cya kabili cyatangaga umukandida,none Intare fc yo mu cyiciro cya kabili iyoboye imyaka manda ebyeri.
Minisiteri ya siporo izatubwire aho umukandida aba umwe abandi bagakumirwa kwiyamamaza.
Gen Sekamana yiyamamaje wenyine mu gihe Rurangirwa Louis yabujijwe uburenganzira,ubwose siporo yatera gute imbere kandi iyoborwa nk’iyo mu nzibacyuho.
Itangazamakuru riravuga bigacika umunyamakuru agashakirwa inkomoko,agashakirwa ibyaha,byarimba nyir’igitangazamakuru akamwirukana kugirengo bucye kabili,ibi ingero zirahari kuko ntawakwibagirwa Mpamo Thiery Alias Tigos Radio Isango star imwirukana ngo yavuze De Gaule na Mulindahabi muri Ferwafa.
Mugihe cyose hataraba amatora mu mashyirahamwe y’imikino hazahoramo amanyanga ,kandi nibyo bidindiza imikino.
Nihatangwe ubwisanzure buhagije bareke kuvuga ngo byavuye hejuru kugirengo kanaka wa naka ayobore ishyirahamwe iri niri? Mugihe bikivugwa mu izo nzira imikino yo mu Rwanda izahora idindira kandi itwara akayabo.
Igikombe Umurenge giterwa inkunga n’umukuru w’igihugu ntabwo kizamura siporo ,ahubwo kiyisubiza inyuma.
Umukinnyi ukinira umurenge wo mu karere ka Gicumbi cyangwa Nyaruguru ava i Kigali ,kuko wa mugitifu aba yishakira intsinzi bityo akazahigura ko yatwaye igikombe.
Ibi rero bikwiye gusuzumwa. Mugihe amashyirahamwe acyubakiye ku kinyoma agaheza itangazamakuru ry’imikino ntaho bizagera.ingenzinyayo.com