Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza aho uva naho ujya?
Ese umusifuzi Abdul Twagirumukiza ni uw'ikipe ya APR fc gusa cyangwa yemerewe no gusifurira izindi? Ubu inkuru ikomeje kuvugwa mu mupira w'amaguru nigendanye n'umusifuzi Twagirumukiza Abdul umaze gusifurira ikipe ya APR fc inshuro nyinshi kandi abarebye uwo mukino bagataha binubira imisifurire ye.
Amateka atwibutsa byinshi uwakoze neza ahora avugwa n’umukomokaho akishima, naho uwakoze nabi akavugwa nabi n’umukomokaho akagira ikimwaro.
Aha niho hava kuvugwa nabi ku bikorwa by'umusifuzi Twagirumukiza kubera guta inshingano agahinduka umufana wa APR fc.
Ese wagaya Abdul ugashima Ferwafa yo ihora imuha gusifurira ikipe imwe.
Imikino dufitiye amashusho kongeraho amajwi yabakunzi b'umupira w'amaguru bitangirira ku mukino APR fc yakinnye na As Muhanga, hakiyongsraho umukino APR fc yakinnye n'ikipe ya Kiyovu sports bakinira igikombe cy'intwali.
Umukino wabaye agahebuzo n’uwo APR fc yakinnye na Police fc kuri stade Regional Nyamirambo.
Aha ho abarabye umukino baribaza niba Police fc izatanga ikirego cyangwa niba bizarangiriraho? Nigute umusifuzi asifurira ikipe imwe imikino ibiri yikurikiranya?
Ferwafa ijya ihagarika abasifuzi bitwaye nabi ariko ntirahagarika umusifuzi Twagirumukiza Abdul.
Isesengura ryerekana ko umukino w'ikipe ya Police fc na APR fc bari bateguye umusifuzi Samuel aza gukurwaho ku munota wanyuma byatewe ni iki?
Ferwafa aha niho yerekanira kwica amategeko nkana agenga imisifurire.
Abaganiriye n'ikinyamakuru ingenzinyayo.com bagitangarijeko APR fc idashobora kubura shampiyona inshuro ebyeri zikurikirana.
Aha batanze ingero muri 2005 kongeraho amakosa nabwo yakozwe na bamwe mubasifuzi.
Isesengura, guhuza umupira w'amaguru na politiki isanzwe birawudindiza, ikipe igomba gutsinda kuko yabikoreye.
Abakunzi b'umupira w'amaguru batekereje ku ijambo Gasingwa Michel yavuze asaba ko RIB urwego rw’ ubugenzacyaha rwakora iperereza ku misifurire rifite ishingiro kuko bigaragara ko Twagirumukiza asifura nabi.
Andi makuru yavugirwaga muri stade Regional ngo hari bamwe mubafana b' ikipe zimwe batangiye gukorwaho iperereza uburyo bavugana n'abasifuzi mbere y’uko umukino utangira.
Abandi bo bakaba bifuza ko urutonde rw'abasifuzi rutajya rutangazwa mbere yuko bamenyekana, kugirengo hirindwe abaza kubashakisha.
Abandi bati"niba ruswa itaranavugwa cyane mu buryo bweruye mu mupira w'amaguru ikurikiranywe yaboneka.”
Ferwafa nireke kwigira ntibindeba yumve kimwe ibibazo byab'abanyamuryango bayo.
Buri umwe kuwundi ategereje kumva igihano kizahabwa umusifuzi Twagirumukiza Abdul umaze igihe atungwa urutoki mu misifurire ye ibogamira buri gihe kw’ikipe ya APR Fc.
Kimenyi Claude