Itorero ADEPR rikomeje inzira y’isanamitima ryunga uwarokotse jenoside n’uwayikoze.
Kubaka u Rwanda ni umusanzu wa buri wese.
U Rwanda rwagize ubutegetsi bubi kugeza bushishikarije bamwe gukorera abandi jenoside. Ubu rero hashingiwe ku butegetsi bwiza hateguwe ubumwe n'ubwiyunge kugirengo abanyarwanda babane mu mahoro.
Itorero ADEPR Akarere ka Gasabo kafashe umwanya wo gutekereza imwe mu nzira yahuza uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi n'uwayikoze babaha inka.
Amateka y'u Rwanda inka cyari ikimenyetso gikomeye mu mibanire myiza mu banyarwanda, uyu muhango wo kugabira inka abaturage bo mu murenge wa Nduba bibumbiye mu itsinda Twibuke twiyubaka wayobowe n'abayobozi bo mu karere ka Gasabo, umuyobozi wa ADEPR Akarere ka Gasabo Rev Pasteri Rutayisire Pascal, Mahoro Emmanuella umuyobozi w'isanamitima mu itorero rya ADEPR ku rwego rw'igihugu.
Umuyobozi wa Ibuka mu rwego rw'umurenge wa Nduba Ndagijimana Theoneste,umuhango watangijwe na Rev Rutayisire Pascal, yatangiye ashimira Leta y' Ubumwe bw'abanyarwanda yo ikangurira buri wese kubana n'undi mu mahoro.
Yakomeje ashimira uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi wagize imbaraga zo gutanga imbabazi kuwamwiciye yaagarutse kandi no kuwakoze jenoside wemeye ku baturwa ku byaha yakoze agatera intambwe isaba imbabazi uwo yahemukiye, ndetse n'igihugu muri rusange.
Uhagarariye umurenge wa Nduba yashimiye itorero rya ADEPR ryo ryafashe inzira y'isanamitima ribanisha uwakoze jenoside nuwo yayikoreye wanayirokotse.
Ikindi yagarutse ho ni intambwe yatewe ishingiye ku mibanire myiza kuko iyo abaturanyi babanye neza ntarwikekwe bagirana.Yanemereye abagabiwe inka ko bazabafasha igihe baba bakeneye ubuvuzi bwazo.
Mahoro Emmanuella umuyobozi w'isanamitima yatangaje ko uyu muhamagaro awumazemo igihe, ariko kurwego rwa ADEPR akaba abikoze imyaka 2, ati"Gutegura kubanisha uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi n'uwayikoze byatangiye ari urugamba rukomeye, ariko byagiye bikunda babifazhijwemo n'Imana."
Akomeza agira ati"abantu barwaraga igifu kubera kwigunga no kwiheba bitewe no kubona uwamwiciye, kandi yumva ko nawe ashobora kumwica yamwica."
Yakomeje atangaza ko n'uwayikoze yahoranaga ipfunwe kuko atabashaga kwegerana nuwo yiciye.
Inzira yarakomeje kugeza bibumbiye mu itsinda Twiyubake ari nabyo byatumye n'itorero ADEPR ribaha inka nk'ikimenyetso cyo kunga imiryango.
Ndagijimana Theoneste uhagarariye Ibuka mu murenge wa Nduba yatangaje ko yishimiye igikorwa bakorewe na ADEPR cyo kubaha inka, kandi bakazitungana nababiciye imiryango.
Theoneste yakomeje avuga ko Ibuka ya Nduba ifite abanyamuryango barenga maganatatu . Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Nduba hari ababonye icumbi, hari abatararibona, hari abatarahabwa ubwishyu bw'imitungo yabo yangijwe mugihe cya jenoside.
Sinamenye Christophe wakoze jenoside agasaba imbabazi akagaruka mu muryango nyarwanda yatangaje ko asaba bene wabo kubohoka bakaturwa ibyaha byababase bakora jenoside yakorewe abatutsi bagasaba imbabazi nkuko nawe yabikoze.
Sinamenye yatangaje ko yishimiye inka bagabiwe mu itsinda ryabo kandi akaba ayisangiye nabo yahemukiye.
Iyi ntambwe iterwa basana imitima homorwa ibikomere ni komeza ubumwe n'ubwiyunge buzagerwaho. Umwe kuwundi mubibumbiye mu itsinda Twiyubake bishimiye intambwe bamaze gutera yo kubana neza.
Buri wese ararebwa no kuba mu Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya jenoside kuko nibwo azatura atuje.
ingenzinyayo. com