Intara y’Amajyaruguru:Abayobozi n’abaturage bajya mu masoko ntibavuga rumwe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Mugihe isi yose ihangayikishijwe n'icyorezo cya Coronavirus kitarabonerwa umuti n'urukingo, mu ntara y'Amajyaruguru hakomeje kuba ikibazo cyo kwitana ba mwana mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Abaturage iyo bajya kwinjira mu masoko barakaraba umwe, umwe, ariko ikibazo iyo bageze imbere mu isoko aho bagurira ibyo bashaka ntawuha undi intera ya metero nk'uko amabwiriza yo kwirinda kwanduza ya abiteganya.
Buri muturage ujya mu isoko aba avuye iwe, ntawubuzi uko ubuzima bw'undi buhagaze, bagaheraho bagira impungenge zuko bashobora kwanduzanya.
Umwe yagize ati"hakwiye gutandukanywa ahacururizwa ibiribwa, nahacururizwa imbuto kandi imbere mu isoko hakaba imirongo nkiyo bashyize imbere y'amaduka, aho ujyamo ategerana nundi.
Ubuyobozi bwo butangaza ko bwakoze ubukangurambaga kandi nabo baturage bakaba atari ibitambambuga bagomba kwiha inshingano zo kutegerana.
Aha rero niho abaturage n'abayobozi babo badahuza mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kuko basaba ko imbere mu isoko hatandukanwa ibicuruzwa, kandi hakaba ho ingamba zo kwinjizamo abantu bakeya.
Abayobozi bo ba kongera bagatangaza ko byose biterwa n'abaturage benshi kandi amasoko ari makeya.
Umwe kuwundi ari baza impamvu mu isoko hatabamo imirongo itandukanye a ajya guhaha hagati yabo.
Kwirinda iki cyorezo cyugarije isi harimo kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Hari kuguma murugo. Hari gukaraba intoki. Harimo gukoresha uburyo bwa telefone hirindwa gukora ku mafaranga, aha kandi bo baracyayagendana mu ntoki.
Abo mu majyaruguru bakaba basanga haribyo ubuyobozi bwirengagiza mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.
Murenzi Louis