Inzego z’umutekano zigiye gukaza imbaraga zikumira urujya n’uruza mu baturage.
U Rwanda n'isi muri rusange bakomeje guhangayikishwa n'icyorezo cya Coronavirus.
Inzego z'ubuyobozi zafashe ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ryayo muri izi nzira:Guma murugo. Gukaraba intoki inshuro nyinshi n'amazi meza.
Abagenda mu muhanda nabo bagasiga metero hagati yabo. Ubu rero mu Rwanda abanduye bamaze kuba 84.
Inzego z'umutekano zaje kugenzura zisanga hagomba gukazwa umutekano wo kwirinda kwanduzanya cyangwa gikwirakwizwa icyorezo cya Coronavirus.
Mugihe bamwe mu baturage bavuga ko kuguma mungo bashonje batabikozwa.
Inzego z'umutekano nazo mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'abaturage kugirengo bwo kwanduza hafashwe ingamba zikarishye ziri muri ubu buryo. Gufata abakora ingendo zitagira gahunda, gufunga imodoka bakazazisubizwa guma murugo yarangiye.
Aha niho haza ikibazo cyo gukumira abahura kuko bashobora kwanduzanya.
Leta yari yashyizeho igihe cy'iminsi 14 none inama ya Guverinoma yongereyeho indi minsi kugera 19/mata.
Aha niho haza kwibaza impamvu bamwe bashaka kurenga ku mabwiriza.
Inzego zishinzwe ubuzima zo zikaba zikomeje kwerekana ko hubahirijwe guma murugo byakumira ikwirakwizwa.
Abo bireba nibafashe rubanda uko rwabona ibyo bakeneye, habashwe gukurikirana abatubahiriza ingamba zashyizweho.
Murenzi Louis