Bimwe mu bikorwa remezo bikomeje gukorwa nabi abanyabubasha bikuriramo ayabo.
Hashize igihe havugwa ko uzagaragaraho kunyereza umutungo wa Leta, ko azabiryozwa maze abanyabubasha bahindura ingamba zo kwigwizaho umutungo.
Uyu mahanda wakozwe usibirwamo bagabanya ubu nini bwawo kugirengo icyacumi kinjire. Ibi byarakiriwe birarebererwa birarangira.
Igiteye agahinda ni uko umuhanda utaramara umwaka ukozwe watangiye gusanwa.
Abahanga mu byimyubakire y'imihanda baganira n'ikinyamakuru ingenzi banze ko twatangaza amazina yabo ariko bagize bati"Uyu muhanda wakozwe nabi kuko ibikoresho biteganywa hashyirwamo1/4 bityo ukangirika utararangira.
Aba bakomeje badutangariza ko amarigore ajyana amazi nayo akozwe nabi kuko nadasanwa imvura ikagwa izajya yuzura mumuhanda.
Ibikorwa remezo biba bikwiye kugenzurwa mu ikorwa kuko bitwara amafaranga menshi. Uwo mu kanama ka Leta gashinzwe gutanga amasoko yanze kugira icyo atangaza, ariko agira ati"ndi umuhashyi nta makuru natanga kuko abanyabubasha banyirenza.
Ushinzwe kugenzura uko imihanda ikorwa nawe yanze kuvugana n'itangazamakuru. Bimaze kumenyerwa ko imihanda myinshi yangirika itararangira gukorwa.
Uyu muhanda uba ukwiye kubakwa neza kuko uhuza u Rwanda n'igihugu cya Tanzania kongeraho amakamyo awunyuramo.
Iyo ukomeje uva Ngoma mu mujyi ugana Kirehe naho usanga harimo inenge nyinshi zikwiye gukosorwa. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Murenzi Louis