Umuhanda Giti kinyoni Nzove ubangamiye ibikorwa by’ubucuruzi udakozwe uruganda rwa Skol rushobora guhura n’ibibazo.
Abaturage bo mu mujyi wa Kigali nabandi bawugana bavuye muduce dutandunye tw'igihugu, kongeraho isoko rya kijya mbere riri mu Nzove, udasize uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol babangamiwe n'ivumbi ritumuka.
Abasesengura basanga umuhanda Giti kinyoni Nzove ubangamiye umwe kuwundi. Dore uko babivuga. Umuhanda uva Giti kinyoni ukarenga uruganda rwa Skol wuzuye ivumbi.
Ubu abambaye udupfukamunwa batangarije ikinyamakuru ingenzi ko ivumbi ari ryinshi bigatuma bisaba ko buri uko imodoka ihise bagahindura. A
bacuruza mu isoko rya kijya mbere nabo baganira n'ikinyamakuru ingenzi bagize bati"Umuhanda batangiye kuwukora mu itumba tuziko bazashyiramo kabulimbo birangira ntayigiyemo, bakomeje badutangariza ko ubu bugarijwe n'ivumbi ryinshi rishobora no kubatera indwara cyane ko baba bambaye agapfukamunwa.
Undi we ucururiza muri iri soko yagize ati"Ivumbi iyo ritumutse tubura ubuhumekero tugakuraho agapfukamunwa, kugirengo amazuru n'umunwa bibashe kubona ubuhumekero. Aba bacuruzi bakaba basaba ko bareba uko bajya bamenamo amazi, bityo ibicuruzwa byabo ntibyangizwe n'ivumbi kandi batanga umusoro.
Abo mu ruganda rwenga ibinyobwa skol bo bagize bati"ivumbi ritumuka kuva sakumi n'imwe za mugitondo kugera satatu z'ijoro, icyo gihe cyose ritumuka tuba twahagaritse akazi. Aba bakozi bakomeje batangaza ko ivumbi ritumuka ribatera igihombo kuko batakora butarira.
Abafite Resitora nabo bahuye n'igihombo kubera ivumbi ritumuka, bakaba batacuruza ibiribwa n'ibinyobwa. Umwe kuwundi uturiye umuhanda Giti kinyoni Nzove aratabaza cyane kuko ivumbi rihatumuka ryangiza ubuzima bwabo. Abafite imashini zisya ibigoli n'imyumbati bo badutangarijeko baguye mugihombo kuko aba kiriya babacitseho.
Aba bavugako ku manywa ntawakwatsa imashini kandi ivumbi ritumuka. Twashatse abashinzwe ibikorwa remezo mu mujyi ngo tugire icyo babivuga ho cyangwa niba umuhanda uzakorwa ntitwabasha kubabona. Umunsi bazaboneka bakagira icyo batangaza tuzabibagezaho.
Kalisa Jean de Dieu