Ruhango:Ishuri Indangaburezi rigiye kwamburwa Musenyeri Mbonyintege hamwe nabo bafatanije kuribohoza.

Bamwe mubari barabohoje ishuri Indangaburezi bari mu butabera. Abashinze ishuri Indangaburezi bandikiye inzego zitandukanye batakamba ,kugirengo babarenganure hashingiwe ku ngingo irengera nyir'umutungo.

Musenyeri Mbonyimtege

Ubu rero hakaba  hatangiye ingamba zirenganura abashinze ishuri. Kubaka biravuna gusenya bikoroha. Aha niho hava kwibaza impamvu ishuri Indangaburezi riherereye mu karere ka Ruhango mu ntara y'Amajyepfo ryari ryambuwe ba nyiraryo?

Izi mbaraga zo kwambura abashinze ishuri Indangaburezi zari zavuye  kuwari Guverineli w'intara y'Amajyepfo hamwe na Urayeneza Gerard wagirengo abariho ahindurira ISPG.Undi wavuzwe mu iri shuri ni Musenyeri Mbonyintege wa diyoseze ya Kabgayi.

Twagiye tubagezeho uko uwari Guverineli w'intara y'Amajyepfo Gasana Emmanuel,Meya w'Akarere ka Ruhango Habarurema Valens bakoresheje inama bakegurira ishuri Indangaburezi Musenyeri Mbonyintege ,mu buryo bwishe amategeko.

Ibi kugirengo bigerweho hifashishijwe bamwe muri ba nyiraryo,kugirengo babashe kuribohoza. icyaje gutungurana ni uburyo hari hafashwe icyemezo cyo kwegurira Indangaburezi Urayeneza Gerard,kugirengo abone uko yimurira ibikorwa bye kuko muri Gitwe byari byafunzwe. Ubu rero amakuru azunguruka arahamya ko Indangaburezi igiye gusubizwa ba nyirayo.

Ikindi kivugwa ni uko ubu Musenyeri Mbonyintege  ngo yaba yaratangiye kubwira Padri uyobora paruwase ya Ruhango ko atazongera kuvogera Indangaburezi,kuko ryajemo ibibazo.

Abandi bakavuga ko aho Gasana emmanuel aviriye k'ubuyobozi bw'intara aribwo inzego zitandukanye zahise zifata icyemezo cyo kurisubiza abarishinze. Umwe kuwundi mubarishinze  bari bajemo ikibazo kubera kugendera mu kigare cyo gutinya Gasana.

Amafaranga yari yakoereshejwe ishuri ribohozwa arahombye.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *