Ubutabera: Urubanza rwa Ndayisaba Eliab na Kayiranga David rukomeje kwibazaaho murukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Ubutabera n’imwe munzira yunga abagiranye ibibazo.Amakimbirane yavutse hagati y’abantu benshi cyangwa umuntu n’undi.Ubu turi murukiko rwisumbuye rwa Muhanga , rukorera i Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.Uru rubanza rwaburanwaga rwari hagati ya Kayiranga David watsinze Ndayisaba Eliab kuko yari yaramutwaye umuceli.Igihe izi manza zabaga zafashweho umwanzuro Ndayisaba Eliab atangira kwishyura Kayiranga David.Ubwo itangazamakuru ryari murukiko rwisumbuye rwa Muhanga haburanaga Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Mukarusanga Alphonsine na Kayiranga David baburana na Ndayisaba Eliab.Kugeza ubu benshi bakurikiranye iburanisha baribaza impamvu urubanza rutarasomwa.

Nyuma y’uko urubabanza rwihutirwa rugiye kumara ibyumweru bitatu rutarasomwa,hashingiwe kandi kubyagiye birugaragaramo no kumyato Ndayisaba Eliab yivuga ahamya ko yigererayo, ubu amatsiko,amacyenga n’impungenge ni byose nyuma yuko Ndayisaba Eliab ahamwe burundu n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano agakingirwa ikibaba,kuki Ndayisaba Eliab yagezeho agatambamira icyemezo cy’inkiko, inzego zose zikaruca zikarumira, akanga kwishyura abamutsinze? Ndayisaba Eliab abeshya ko yishyuye yabazwa inyemezabwishyu akazibura,none ubu abitabiriye urubanza mbonezamubano nomero 104 rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga Ndayisaba Eliab yaburanagamo na Kayiranga David amaze imyaka ine anyaze Toni zisaga icumi z’umuceri akoresheje inyandiko mpimbano,kongeraho ko ubu yareze n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Mukarusanga Alphoncine kuya17/6/2026 rwagombaga gusomwa kuya22/6/2026 none ngo rukazasomwa kuya3/7/2026 nkurubanza rwihutirwa buri wese warukurikiranye ahita yibaza niba koko noneho hazatangwa ubutabera busesuye.Perezidante w’urukiko rw’ikirenga Mukantaganzwa Domitile aherutse kwihanangiriza abacamanza bitwara nabi kongeraho n’abajya k’unkiko nabo bakitwara nabi.Isesengura hitegwe iki kuri uru rubanza?Uwo bireba niwe uhanzwe amaso k’ur’urubanza.
Kimenyi Claude

