Itorero ADEPR:Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John yagizwe umwere ku byaha yakekwagaho.
Bamwe bati "Imana ishimwe "abandi bati"kuki bigenze Kuriya?igeno ry 'Imana mu isi riba rihishwemo byinshi umwana w'umuntu atazi. Iyi nimwe mu nzira Imana yeretse Abakiristu bo mu itorero rya ADEPR hashingiwe ku bibazo by 'ingutu rikomeje kunyuramo.
Rev Karangwa John yaragambaniwe kubera inyota y'ubuyobozi cyangwa gushaka kumwigizayo ngo bigabize umutungo. Ifatwa rya Rev Karangwa John ryerekanye ubukiranutsi n'ubupagani mu itorero rya ADEPR.
Perezida w'Inama y'ubutegetsi Kayigamba Calixte yumvikanye mu rukiko ko ariwe watanze ibimenyetso byahereweho bafunga Rev Karangwa. Undi wumvikanye mu rukiko ni Rusatsi.
Aha niho hashingiwe iburanisha ryerekanako abatanze ibimenyetso bari bafite umugambi mubisha wo gusebya Rev Karangwa. Ikindi cyavuzwe ni aho Kayigamba yavuze mu ibazwa rye mu bugenzacyaha ko ibyo arega Karangwa yabihawe name Rusatsi, yakongera kubazwa mu bushinjacyaha akavugako yabyiherewe nuwo arega.
Rusatsi we mu ibazwa rye yavuze ko ibyo arega Rev Karangwa ari uko abona atabashije kuyobora. Ubushinjacyaha bwaje kudahuza kuko umucamanza yashakaga kumenya niba ibivugwa bihura nibyanditswe.
Rev Karangwa yeretse urukiko ko yiga mu gihugu cya Uganda yishyuriwe n'itorero. Ikindi yerekanye ko yiyamamaza atigeze yerekana ko yize muri Philippine, ahubwo ko diploma aregwa yo muri 2013 ari impimbano, kandi ko imikono iriho atari iye.
Igihe Rev Karangwa aburana hari bamwe bo muri manda ya Tom Rwagasana bari baje kumva. Icyatunguranye ni uburyo habonetsemo ngo nawe yumve. Abizera ba ADEPR bati "Imana ishimwe kuko umushumba wacu arekuwe abaye umwere.
Abo twaganiriye bakimara gusoma urubanza bose bari bishimiye irekurwa ry'uyu mushumba, ariko hari igikundi kitabyifuzaga. Umwe mubapasiteri tuganira yagize ati"Rev Karangwa azagirire imbabazi abamuhemukiye kuko aribwo bukiranutsi. Uko iminsi izagenda iza tuzabagezaho uko bizaba bihagaze.
Kimenyi Claude