Ministri Prof Shyaka yiyamye abategetsi baka amafaranga rubanda munyungu zabo bwite.

Abanyarwanda basabwa kubahiriza amategeko, ariko bitavuze ko hatanzwe n'amabwiriza batayubahiriza. Ibi nibyo bishingirwaho rubanda bakwa amafaranga mu buryo butunguranye kugeza n’ubwo bamwe bayabuze.

Prof.Shyaka Anastase minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu[photo archieves]

Abaturage bo muduce dutandukanye usanga bananiwe kubona amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza, ariko inzego z'ubutegetsi zikabahatira cyangwa zikabahanira kudatanga amafaranga y'irondo nay'ibishingwe bikurwa mu ngo.

Ubu rero Minisitri Prof Shyaka yasohoye itangazo rikuriraho abaturage gutanga amafaranga yo kubaka ibyumba by'amashuri. Abasesengura basanga Ministri Shyaka abyamaganye byaramaze gufata intera ndende cyane ko mu ntara bamwe mu baturage bari batangiye guhunga ingo zabo.

Umwe kuwundi batangarije ikinyamakuru ingenzi, ingenzinyayo.com hamwe ni ingenzi TV ko bahohotewe ku buryo bukabije.

Umuturage wo mu karere ka Gisagara mu murenge wa mukindo aganira n'umunyamakuru wacu yamutangarije ko batunguwe no kubona inzego z'ubutegetsi zishyiraho igiciro cyo kubaka cy'umusanzu wo kubaka amashuri.

Uyu muturage yakomeje adutangariza ko icyabatunguye ari uko bakwaga amafaranga ku gahato wababwira ko ntayo bakakubwira ko udakunda igihugu.

Abaturage bo mu mujyi wa Kigali bo baganira n'umunyamakuru wacu banze ko imyirondoro yabo yajya ahagaragara, ariko bagize bati "Twe twakwa amafaranga yabarara irondo, ariko turibwa kuva iyo twanitse imyenda kugeza no ku mbabura.”

Ikindi ni uburyo iyo utabaje irondo utari uwifite ntacyo zigufasha. Umwe yatanze urugero rw'umugore wibwe telefone igendanwa mu murenge wa Gatsata ahuruje irondo ntiryagira icyo rimufasha kugeza n’ubwo akubiswe ntihagire icyo bakora kimurenganura.

Aha rero niho hava kwibaza ku mafaranga amwe namwe yakwa abaturage kandi atunguranye icyo akoreshwa. Gitifu w'umurenge umwe wo mu karere ka Nyarugenge tuganira yanze ko twatangaza amazina ye, ariko twatangiye tumubaza ku mafaranga yakwa abaturage uko agenwa? Gitifu ati"Twebwe duhabwa amabwiriza natwe tukayaha abaturage, kandi tuba tugomba kureba ko yubahirijwe.

Yakomeje ashimangira ko nabo bitabashimisha cyane ko bazi ubukene bafite, aha yagize ati"umuntu waraje umuryango utariye kumwaka amafaranga y'irondo ni ukumusonga.

Ese buri muturage uko aba mu byiciro by'ubudehe ntabazwi kuki mutasumbanya mu itangwa ryayo mafaranga? Gitifu twebwe dushyira mu bikorwa ibyo twahawe sitwe turema amategeko, cyangwa amabwiriza.

Abaturage batandukanye twaganiriye badutangarije ko batiyumvisha icyo abadepite babafasha mu mibereho yabo kandi bitwa intumwa za rubanda.

Abaturage bakunze kunenga abadepite ko babatererana mu bibazo bibugarije kandi iyo biyamamaza aribyo bashyira mu majwi ko bazakemura.

Ibibazo bya rubanda uwo bireba ninde? Uwo bitareba ninde? Uwo bireba wese nabere ijisho rubanda.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *