Ferwafa ntiratanga ishusho yejo hazaza h’umupira w’amaguru.
Umupira w'amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe ku is, ariko hamwe mu bihugu usanga ntacyerekezo ufite. Ibi bivugwa kuberako amakipe yaho ahora mu ruziga rwo gutsindwa.
Mu Rwanda umupira w'amaguru uravahe? Urajyahe? Abasesengura iby'umupira w'amaguru mu Rwanda basanga wubakiye ku musenyi kuko nta musingi ufite.
Ikipe zose zo mu cyiciro cya mbere ntayigira abana (Junior) basimbura ababa bamaze gukura nko mu bindi bihugu.Ferwafa bizwiko ari ihuriro ry'amakipe, ariko iyugarutse ukareba imikorere yayo izamura umupira w'amaguru usanga ntayo. Abayobora amakipe umwe kuwundi ntashobora gutinyuka kugira icyo abivugaho.
Iyo wegereye uyobora ikipe y'umupira w'amaguru ushaka kumubaza imigabo n'imigambi afite cyane nko gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu gihugu, ahita akubwirako ntacyo yagutangariza, akakubwira ko atiteguye.
Iyo wegereye abo muri Ferwafa bo bashinzwe kumenya uko umupira w'amaguru ugomba gutera imbere n'amakipe yo mu Rwanda akaba yabasha guhatanira ibikombe byo muri Afrika ,nabo baragukwepa. Aha niho herekanako umupira w'amaguru ntayo uva ntanaho ugana.
Ababivuga bashingira ko umupira w'amaguru udashobora gutera imbere nta banyamahanga bawukina, kuba ntaho wasanga abana bato bawukina baretse no kuwigishwa. Umupira w'amaguru ushorwamo amafaranga mrnshi agakoreshwa nabi, bigatuma umupira w'amaguru aho kujya imbere usubira inyuma bikabije.
Ikindi kibazwa ni inkunga itangwa na FIFA cyangwa CAF icyo ikoreshwa. Umwe mubasaza bigeze kuba mu buyobozi bwa Ferwafa mbere ya 1994 na nyuma yaho tuganira twamubajije uko abona umuti wazahura ruhago nyarwanda? Asubiza yagize ati"mu myaka yo hambere uwatorerwaga kuyobora ferwafa yabaga yabihataniye, ntabwo ari nkubu umuntu ayiyobora nuwo azasimbura atarasezera.
Ikindi umupira wo hambere wakinwaga mu mashuri ugasorezwa mu makomine hakavamo abakinnyi. Duhe ishusho yatuma ruhago nyarwanda izanzamuka? Asubiza "mugihe ruhago nyarwanda ikiyoborwa mu buryo bwubwiru ntacyo bizafasha bizahoza hasi abakinnyi bituma abafana bawureka. Abo bireba nimwe mubwirwa.
Kimenyi Claude