“Kuba amaraso ataratangwaga muri iki gihe cya covid 19 byahungabanyije iki kigo n’ubwo atari cyane” Dr Gatare Swaibu

Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda kibinyujije mu ishami ryacyo rishinzwe gutanga amaraso  kiravuga ko muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19  hari abarwayi bafite izindi ndwara  bakeneye guhabwa amaraso  kigakangurira ababishoboye gutanga amaraso  mu rwego rwo kubafasha.

Kiravuga ibi mu gihe  cyatangije igikorwa k’iminsi itatu kigamije gukusanya amaraso yo gufasha abarwayi gifite insanganyamatsiko igira iti:’’Rengera ubuzima bw’umubyeyi tanga amaraso tanga ubuzima”

KWIZERA Dieudonne Gibril  ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga amaraso akaba ayatanze ku nshuro ya 27,  avuga ko gutanga amaraso kuri we ari igikorwa cyiza kuko ari  ugutanga ubuzima.

Ati : “Gutanga amaraso ni imwe mu ndagagaciro zikwiriye kuturanga nk’abanyarwanda kugira umutima utabara kandi w’urukundo; ikindi nkanjye w’umwemeramana nemera ko niba Imana yarampaye ubuzima bwiza nkwiriye no gutanga ituro ntanga amaraso ku bayakeneye.’’

Yanasabye kandi abandi kwitabira iki gikorwa mu rwego rwo kurushaho kurengera abakeneye guhabwa amaraso.

Aha yagize ati: “Abandi ndabakangurira kubyitabira[ Gutanga amaraso] bakaza bagatanga amaraso kandi harimo ibindi byiza byinshi kuko unamenya ubwoko bw’amaraso yawe, rero ndashishikariza urubyiruko kugira umutima wo gutanga bimwe mu byo rwifitemo kugira ngo niba dufite ubuzima buzira umuze dutange  amaraso kugira ngo turamire abayakeneye “

AKINGABIRE Marie Claire na we  waganiriye n’Ingenzinyayo.com yavuze ko iyo yumvise ko hari abapfa bazize kubura amaraso nawe bimubabaza iyi ikaba ariyo mpamvu ahitamo gutanga amaraso.

Yagize ati: “Umutima wo gutanga amaraso narawuhoranye kuva kera niga mu mashuri yisumbuye, hari igihe wumva abantu bapfuye kubera kubura amaraso ukumva  bigukoze ahantu ukumva ko ari ngombwa kuyatanga.”

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC n’ibindi bigo birimo Access Bank n’Ibyiwacu.

Natasha Sandrine UMUHOZA wari uhagarariye Access Bank muri iki gikorwa yavuze ko nubwo bacuruza amafaranga banakenera kugira icyo baha sosiyete kitari amafaranga  bakaba bafite ishami ryita ku babyeyi b’abagore  kandi bakaba bari mu bakenera amaraso cyane.

Ati: “Nubwo ducuruza amafaranga tugira ishami ryita ku bagore   kuko bari mu bakenera amaraso cyane iyo babyara cyangwa bagize izindi ndwara,  rero twatekereje uburyo twafatanya na RBC[ Rwanda Biomedical Center] mu rwego rwo ku bafasha mu bijyanye n’ubuzima”

UMUHOZA yongeyeho ko nubwo isi n’u Rwanda byugarijwe na Coronavirus izindi ndwara nazo zikiriho asaba abantu gufasha abazivura batanga amaraso ku bayakeneye.

Ati:“Nubwo hari icyorezo cya Covid-19 turashishikariza abanyarwanda bose kuza bagatanga amaraso bafasha abarwayi kuko nubwo Covid-19 ihari, izindi ndwara nazo zirahari kandi abazirwaye bakeneye kuvurwa.”

Naho UMULISA Fiona Cecile wari uhagarariye Ibyiwacu yavuze ko nk’abakora ibijyanye n’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) kandi bakaba bakorana na Access Bank baje muri iki gikorwa mu rwego rwo   kurengera ubuzima bwa benshi.

Ati” Nk’abakorana na Access Bank twaje muri iki gikorwa mu rwego rwo   kurengera ubuzima bwa benshi cyane ko nta murima ubaho uhingwamo amaraso.”

Yanavuze ko ku bufatanye bwabo (Ibyiwacu), RBC na Access Bank  bashishikariza abantu  kugira umuco wo gutanga amaraso.

Ati: Ku bufatanye bwa Ibyiwacu, RBC na Access Bank  turashishikariza abanyarwanda kugira umuco wo gutanga amaraso cyane ko twasanze ari igikorwa kizajya gifasha mu buzima aho abagore barimo kubyara batakaza amaraso menshi hakaba kandi n’abandi bakeneye guhabwa amaraso cyane ko twabwiwe ko amaraso ari byo biryo bya nyuma umuntu ashobora guhabwa kugira ngo arengere ubuzima bwe igihe ari hafi kwitaba Imana.”

Dr. GATARE Swaibu Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amaraso  mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima avuga ko kuba amaraso atari arimo gutangwa kubera icyorezo cya Coronavirus  byahungabanyije iki kigo  ariko bitari ku kigero cyo hejuru.

 Ati: “Kuba amaraso ataratangwaga muri ibi bihe byahungabanyije iki kigo kuko ahantu 568 mu gihugu twafatiraga amaraso  harimo amashuri insengero na za Kaminuza byari byarafunze imiryango, gusa si cyane kuko twakomeje guhaza ibitaro ku kigero cya 90% bityo nta cyuho cyabaye.”

Uretse kuba iki gikorwa kiri gukorerwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Car Free Zone biteganijwe ko kizanakomereza no mu bindi bice by’igihugu.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko kugirango igihugu kibe kihagije ku maraso atangwa kwa muganga ari uko kiba gifite ubushobozi bwo gufata unit  1% y’abagituye.

Mu Rwanda bihagaze bite?

Dr. GATARE Swaibu uyobora ikigo gishinzwe amaraso  mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima avuga ko u Rwada  rugeze kuri unit 0,6% gusa ibi ngo ntibivuze ko 0,4%  babura amaraso kuko hari izindi nzego  zirimo n’izishinzwe umutekano zikora neza bigatuma abakenera amaraso bayabona.

Ni ibiki utanga amaraso agomba kuba yujuje?

Utanga amaraso agomba ku afite nibura imyaka guhera kuri 18  kugeza kuri 60, agomba Kandi kuba afite guhera ku biro 50 kuzamura , kuba adafite indwara zandurira mu maraso zirimo umwijima wo mu bwoko bwa B na C, agako gatera SIDA.

Agomba kandi kuba atagendana indwara za karande nka Asima,umuvuduko mwinshi w’amaraso, Diyabete no  kuba utanga amaraso atemererwa kuyatanga mbere y’amasaha 48 anyoye imiti ya Aspirini.

 

Marie Louise MUKANYANDWI

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *