Akarere ka Nyaruguru: DASSO w’Umurenge wa Ngoma ni umwe mu batanze akazi ku mwanya wa Manager w’Umurenge SACCO

Umurenge SACCO ni Koperative yo kubitsa no kugurizanya ibarizwa ku rwego rw'Umurenge, aho usanga inzego z'ibanze ziba zifite inshingano zo gushishikariza abaturage bose gufunguzamo konti hamwe no kunyuzamo amafranga bahabwaho inkunga n'ayo bakorera muri gahunda zitandukanye zitegurwa na Leta cyangwa abafatanyabikorwa batandukanye ba Leta.

Habitegeko Francois Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru[photo archives]

SACCO Zamuka Ngoma ni imwe mu mirenge SACCO 14 igize Akarere ka Nyaruguru, ikaba iherereye mu Murenge wa Ngoma umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyaruguru.Iyi SACCO ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi umunani batuye mu tugari 6 tugize Umurenge wa Ngoma.
Nkuko bisanzwe biri mu nshingano z'ikigo cy'igihugu gishinzwe amakoperative(RCA), ikizamini cy'abakozi bayobora Umurenge SACCO bazwi ku Izina rya Manager gitegurwa na consultants bafitanye amasezerano na RCA hanyuma kigatangwa n'abakozi ba RCA.

Ibi bikorwa kubera inshingano zikomeye zihabwa Manager bityo bikaba bisaba ko uwemererwa uwo mwanya agomba kuba afite nibura A0 akagaragaza ubuhanga n'ubushobozi bihanitse mu bijyanye n'imicungire y'imari ndetse n'iy'abakozi hamwe n'ibikoresho by'ikigo cy'imari. SACCO Zamuka Ngoma yo yakoze agashya kuko ikizamini cya Manager cyateguwe Kandi kinatangwa n'abantu 8 barimo DASSO w'Umurenge wa Ngoma witwa Akimana Jean Claude.

Abandi barimo ni abagize Inama y'ubutegetsi batorwa mu banyamuryango hamwe na gitifu w'Umurenge wa Ngoma John Hakizimana ndetse n'umukozi ushinzwe BDE. Iyo urebye neza aba bateguye kandi bakanatanga ibibazo kuri uyu mwanya mukuru wa SACCO urebye agaciro kawo, wibaza niba nta ikindi kihishe inyuma nkuko bamwe mubo twaganiriye bagiye babihwihwisa ko hatanzwemo ruswa kugirango bikorwe n'abatabishoboye Kandi batanabifitiye ububasha mu rwego rw'amategeko agenga ibigo by'imari mu Rwanda.

Amanyanga muri iyi SACCO amaze Iminsi


Mu mwaka ushize nibwo SACCO Zamuka Ngoma yaje kwibwa amafranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 11 maze bigaragara ko uwari Manager bwana Niyonsenga JMV n'uwari Kontabure bwana Kalisa Donatien bakekwa kubigiramo uruhare barafatwa barafungwa ngo bakurikiranwe n'ubutabera.
Abo baje gusimburwa n'abakozi barimo uwari Manager Muhoza Patrick wasanze igipimo cy'ubukererwe kiri kuri 62% agakora ibishoboka byose kikamanuka kugera kuri 19%(twibutse ko BNR isaba igipimo kiri munsi ya 5%).
Ingufu zose yakoresheje bivugwa ko zitigeze zishimwa na busa na Perezida w'Inama y'ubutegetsi Nsengimana Emmanuel kuko hari ibyo yabujijwe gukurura yishyira birimo amafranga ya jeton yihaga buri kanya kuko yahoraga kuri SACCO ngo aje mu kazi katanahari. Ibi rero byaje kugabanywa cyane ari nabwo gutanga inguzanyo byajemo ubushishozi maze SACCO isubira ku murongo.

Icyo gikorwa cyiza cyashimwe n'abanyamuryango ariko kibabaza cyane Perezida w'inama y'ubutegetsi bwana Nsengimana Emmanuel aribwo hatangiye amakimbirane hagati ya Manager na Perezida. Ayo makimbirane yari ashingiye ahanini ku gushaka inyungu ku mutungo w'abaturage byakorwaga na Nsengimana Emmanuel ariko bigakomwa mu nkokora na Muhoza Patrick, byaje kugera kuri gitifu John Hakizimana ariko yanga kubikemura kuko basanzwe bafatanya mu zindi nshingano zitandukanye akeneramo cyane uwo Nsengimana Emmanuel.

Aya makimbirane yaje gutuma Manager Muhoza Patrick asezera ku nshingano ze maze nibwo hatekerejwe uko hashyirwaho abandi bakozi binyuze mu buryo bufifitse kubera ibivugwa ko harimo ruswa ngo yaba yaratanzwemo n'uwahawe ako kazi ka Manager.
Itangazo ry'akazi rimaze gutangwa, habonetse abagera kuri 19 bujuje ibisabwa maze bemererwa gukora ikizamini cyanditse. Abo nabo baje kuvamo 3 gusa bemererwa gukora ikizamini cyo mu magambo. Nkuko bamwe mu bakandida babitangaje, bivugwa ko uwari wabaye uwa 2 atigeze agera mu kizamini kuko yari yabuze amafranga yo guha abo bihaye gukoresha ikizamini kugirango aze gutsindira kuba Manager.
Ibyo ngo byatumye Feza Adeline ahabwa 18/30 muri interview yiyongera kuri 62.5/70 yagize mu kizamini cyanditse maze agira 80.5% ahita agirwa Manager ngo kubera ko we yatanze agera kuri 1,000,000Frw nkuko bihwihwiswa na bamwe mu baturage bakurikiranira hafi ibikorerwa ku Murenge wa Ngoma.


Umunyamakuru w'Ingenzinyayo ubwo yageraga mu Murenge wa Ngoma ashakisha aya makuru, yaje kumenya ko hari ibibazo byinshi biwubarizwamo kandi bivugwa ko gitifu John Hakizimana abifitemo uruhare birimo ibya magendu ituruka mu gihugu cy'uburundi, abakene batitabwaho, agasumbane mu kuzamura iterambere ry'utugari tugize Umurenge, amakimbirane mu bakozi b'umurenge, igitugu gitifu John Hakizimana akoresha ategeka Kontabure kwishyura amafranga bitanyuze mu mucyo, gukoresha abagize akanama k'amasoko mu nyungu za gitifu John Hakizimana abinyujije ku mukozi ushinzwe uburezi ari nawe yagize Perezida w'ako kanama ndetse akanashyiraho abantu 6 bagize ako kanama mu gihe amategeko ateganya umubare w'igiharwe, n'ibindi.

Mu gushaka kumenya niba abayobozi bakuriye Umurenge mu nzego zitandukanye baragaragaje ubushake mu gukemura ibyo bibazo by'impurirane biboneka mu Murenge wa Ngoma, bamwe mu baturage twaganiriye babwiye ingenzinyayo ko gitifu John Hakizimana na Perezida wa SACCO Nsengimana Emmanuel ari inshuti z'akadasohoka za Rurangwa Vincent ufite urwego akuriye ayobora mu Murenge rwakarebeye abaturage ibitagenda Kandi rufite n'ububasha bwo kubikemura, ariko kubera nawe agaragara muri ako gatsiko ntacyo abikoraho.
Nanone ngo ibyo bibazo byose bizwi na Mayor Habitegeko Francois uyobora Akarere ka Nyaruguru akaba ari nawe mujyanama rusange w'Umurenge wa Ngoma, ariko ngo hakaba hashize imyaka irenga ibiri atahagera ngo ahoshe uwo mwuka utari mwiza ufitemwo uruhare na gitifu John Hakizimana,bamwe  banavuga ko Ngoma yayigize akarima ke.


Akarere ka Nyaruguru kazwi ku Izina ry'Indashyikirwa birakwiye ko gafatira umwanzuro uwo ariwe wese wabangamira iterambere ryihuse gafitemo intego ariko rihesha agaciro kandi rigashyira imbere inyungu z'abaturage aho guha urwaho ba rusahuriramunduru.
 

Innocent

One thought on “Akarere ka Nyaruguru: DASSO w’Umurenge wa Ngoma ni umwe mu batanze akazi ku mwanya wa Manager w’Umurenge SACCO

  • September 15, 2020 at 1:01 am
    Permalink

    Ibyo mwanditse rwose nibyo kuko abatuye Ngoma twabuze uwo twatakira ngo adukize Gitifu John.

    Nyakubahwa Mayor wacu rwose dutabare umwimure duhumeke.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *