Perezida wa Ferwafa ikimenyetso k’ikinyoma mu mupira w’amaguru inzira yo guha APR FC igikombe idatsinzwe.

Uko icyorezo cya covid-19 gikomeza kugariza ubuzima bwabatuye isi,ninako ibikorwa binyuranye bigenda bihagarara kugeza ku myidagaduro.

Mugabo Nizeyimana Olivier (Perezida wa Ferwafa photo arichives)

Inkuru yacu iri mu mupira w'amaguru mu Rwanda ukomeje gufatwamo ibyemezo bitavugwaho rumwe.Ntabanga ririmo kuko inzego z'ubuyobozi zifatanije niz'ubuzima zereka abanyarwanda ko covid-19 yiyongera,ikindi ko hagomba gukaza ingamba zo kwirinda.

Aha niho havuye guhagarika shampiyona y'umupira w'amaguru cyane ko icyiciro cya mbere yari igeze k'umunsi wa 11.Itangazo rihagarika shampiyona rigisohoka induru zabaye nyinshi.Ati"ko abafana babujijwe kwinjira ku bibuga murwego rwo kwirida covid-19 ,kuki bahagarika shampiyona niho honyine hakwiye kwirindwa gusa?abayobora amakipe amwe n'amwe bati"ko imodoka zitwara abagenzi badapima abo batwaye bo ntibandura covid-19?Abandi bati"munsengero bo ntibandura covid-19?

Uruhururikane rw'ibiteketezo byakomeje gutambuka bivuga ku ihagarikwa rya shampiyona.Tariki 4 Mutarama 2022 ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa ryakoranye Inama nabayobora amakipe haba mu bagabo no mu bagore.Ferwafa yagejeje abayobora amakipe amabwiriza arimo ingamba zo gukumira icyorezo cya covid-19.Amabwiriza ntabwo yashimishije abayobora amakipe amwe n'amwe cyane ko basanga uburyo byakorwamo byaba birenze ubushobozi.

Ferwafa nayo yashyizeho itegeko ryuko ikipe idafite ubushobozi bwo gukina shampiyona yabitangaza bitarenze tariki 5 Mutarama 2022.Aho ruzingiye :Ikipe ya Kiyovu sports niyo ya mbere niba shampiyona ihagaritswe nibayihe igikombe.Ibi biravugwa kuko shampiyona 2019/2020 yarahagaritswe kandi nabwo byari muntangiriro birangira ikipe ya APR FC ihawe igikombe.

Aha rero ngo ntibyashoboka nk'uko abasesengura iby'umupira w'amaguru mu Rwanda babivuga kuko ikipe ya APR FC ifite umukino umwe w'ikirarane niwutsinda izahita irusha Kiyovu sports.Ukuri"Ferwafa aho gukorera abanyamuryango nk'uko arizo nshingano ,ahubwo ikorera ikipe ya APR FC kuko bigaragazwa n'imikino ikurikira:APR FC yakinnye na Etoile d'Est.

Umukino APR FC yakinnye na Etencelles FC.Umukino APR FC yakinnye na Gasogi United.Abasifuzi basifuriye andi makipe barahanwe ariko abo ntabwo banahamagajwe mu kanama gashinzwe imyitwarire y'abasifuzi.Ikipe za Rayon sports na Kiyovu sports zigaherekezwa niya Gasogi United niziva muri shampiyona muzaba mukoze igikorwa cyiza cyubaka umupira w'amaguru wejo hazaza,ariko nimuguma muri shampiyona muzaba mwerekanyeko muhaye icyuho ikinyoma cya Olivier Mugabo wagabiwe Ferwafa muburyo bwishe amategeko.

Kuba harabaye amatora akomatanije nicyo kinyoma cyambere kizazambya umupira w'amaguru kugeza igihe kitazwi.Kuba itegeko rikumira abo mu nzego za Leta kuba muri Ferwafa ,ariko Meya w'Akarere ka Gatsibo Gassna akaba arimo birerekana ko  no kuba amakipe yahabwa amabwiriza atavuguruzwa nta gitangaza cyaba kirimo.Abo bireba nimuzahire umupira w'amaguru kuko niyo nzira imwe yeretse abanyarwanda ko Inkotanyi atari abanyamahanga nk'igihe APR FC yakiniraga na PSD ku Mulindi muri Mata 1993.

Hongere hibukwe umukino wahuje ikipe ya Rayon sports niya Kiyovu sports mu kwezi kwa Nzei 1994 abanyarwanda bataratekana uwo mukino ukabakura mubwigunge.Kuyobora ikipe y'umupira w'amaguru cyangwa Ferwafa utazi neza inshingano bituma ubikora nabi.Amakipe y'umupira w'amaguru nasubizwe beneyo.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *