Ijambo rya Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase ryakanze abanyarwanda.
Umuyobozi iyo avuze ijambo ryuje umunezero buri mwenegihugu aryakirana yombi,iyo umuyobozi avuze ijambo ryereka umwenegihugu ko yimwe ibyo agenerwa bimutera impungenge.
Muri iki gihe biravugwa ko Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko guma murugo ishobora kongera kugaruka.
Umwe kuwundi baragira bati"ko coronavirus ari icyorezo cyugarije isi kuki guma murugo Ministri Shyaka yakumvako aricyo gisubizo?ingamba zo kwirinda coronavirus zikwiye gukazwa ,ariko hatabayeho guma murugo.
Ubukungu bwa bamwe muri rubanda buragerwa ku mashyi,hari abafashe amadeni muri banki ngo abana basubire mu ishuri,kongeraho nabafashe amadeni ngo bakore ubucuruzi.Icyifuzwa nabo twaganiriye ni uko hafungurwa imirimo yose yasigaye nk'utubari kugirengo abakoze ubwo bucuruzi babashe kubaho banishyure amadeni nabakoragamo bongere babone akazi.
Ubwoba nibwose kuri rubanda niharamuka hasubiyeho guma murugo.Umugabo twahimbye izina kubera umutekano we tukamwita Vuningoma tuganira twamubajije icyo avuga ku ijambo ryavugaga ko hashobora gusubiraho guma murugo?Vuningoma yagize ati"Numvise ijambo Ministri Shyaka yavuze ngira ubwoba nti"niyo mbimenya sinohereze abana ku ishuri kuko twatewe tutiteguye amafaranga y'igihembwe cya mbere arahomba none aya yo yaba ahombejwe mu buryo bwateguwe.
Vuningoma yakomeje atangaza ko abaturage babandi bitwa ba rubanda coronavirus yabakubise hasi ,none ubu bari batangiye kwiyegeranya.Twamubajije uko abona ingamba zakazwa mugihe coronavirus yaba yongeye kwibasira igihugu cyacu?Vuningoma yagize ati"Ibihugu duturanye byakumiriye icyorezo kandi abenegihugu bakora ibibazanira inyungu.
Gufungira umuturage murugo bisaba ko byaba biboneka ko icyorezo cyaba cyongeye kwiyongera.Niba biboneka ko ubukungu bigenda biguruntege ,bikaba busabako hagomba ingamba zo gukora cyane zo kuzahura ibyazahaye.Coronavirus igomba kurwanywa hakurikizwa ingamba zihanitse.Guma murugo yigweho neza cyane ko hatararebwa ishusho ya nyayo.
Kuba hari uduce tutigeze duhabwa inkunga mugihe cya coronavirus ,kugeza naho bamwe mu babyeyi baracitse abana none bari barasubiranye.
Guma murugo igihe yarikaze ingo zabaciriritse zarasenyutse,none ubu umuryango warongeye uba umwe.Ministri Shyaka narebe neza niba guma murugo ntacyo yahungabanya.
Murenzi Louis