Rwanda:Ikipe y’igihugu Amavubi itozwa na Mashami Vincent yahindutse iciro ry’umugani.

Umupira w'amaguru bivugwako ntacyerekezo ufite ,cyane ko ukinirwa mu ruziga rumwe ,aho kuba umupira w'amaguru ukinirwa mu kibuga cyabugenewe.Isesengura k'umupira w'amaguru ryerekana ko ugeze ahantu hasabwa ingufu nyinshi zo kuwuzahura.

Mashami Vincent umutoza w'ikipe y'igihugu amavubi[photo archives]

Ababikozeho ubushakashatsi berekanako kuva 2012 kugeza ubu umupira w'amaguru wasubiye inyuma 87% ibi bivugwa ngo  hashingiwe ku ngero nyinshi ari nazo zituma ikipe y'igihugu Amavubi ihora itsindwa.

Duhere kuri shampiyona :Shampiyona ihora mu maboko y'ikipe ya APR fc na Rayon sports gusa.Kutagira abanyamahanga benshi muri muri shampiyona bigatuma abakinnyi ba b'abanyarwanda batongera ubumenyi cyane ko baba bigezi nk'umwana umwe murugo.Amakipe menshi atozwa n'abanyamahanga ,hakibazwa impamvu w'abakinnyi bo batakwiyongera.

Ubu tugiye kureba impamvu ikipe y'igihugu Amavubi ifite amanota 2/24.Ese ni ukubura abakinnyi baba abakina hanze y'igihugu cyangwa imbere mu gihugu?ese umutoza Mashami Vincent we kuva yakumvikana yakoze iki mu makipe yabanjemo?Ninde uha Mashami Vincent akazi ko gutoza ikipe y'igihugu Amavubi?imikino yashize yose yerekanye ko Mashami Vincent urwego rwe ari urwo kungiriza ,ariko byaranze yakingiwe ikibaba aracyazambya Amavubi.

Ubu byavuzweko Mashami Vincent yatwaye Jaques Tuyisenge kandi umuganga yemejeko afite imvune.Abakinnyi batoranijwe benshi nabo mu ikipe ya APR fc ,hakibazwa niba muzindi kipe ho nta bakinnyi bahamagarwa mu ikipe y'igihugu?ingengo y'imali ikoreshwa ku ikipe y'igihugu ni nyinshi kandi nta musaruro itanga.

Uyu mukino uzakinwa nta mufana n'umwe uri mu kibuga kubera iki cyorezo,ese abanyarwanda bafitiye icyizere Amavubi?niba ntacyizere Amavubi afitiwe kubera umutoza wayo Mashami Vincent nihafatwe ingamba zubaka umupira w'amaguru.

Abanyarwanda batandukanye barasaba ko Mashami Vincent yakwirukanwa naramuka atsinzwe uyumukino.Bamwe mu bakinnyi bakuwe ku rutonde rwabazakina uyu mukino mpuzamahanga ubanza n'uwishyura baravuga amakosa yakozwe n'umutoza Mashami Vincent.

Ikindi kivugwa ni uko Mashami Vincent ariwe ugira ijambo wenyine kugeza naho abamwungirije abasuzugura.Abatanga akazi ko gutoza Amavubi barasabwa kwerekana ubushobozi bwa Mashami Vincent ,cyangwa hagategerezwa ko atsndwa akirukanwa.Umupira w'amaguru nutozwe nababishoboye.

Abirirwa bahakishwa ngo itangazamakuru ryanditse,ryavuze nabo bazatubwire niba umutoza utsindwa akwiye guhabwa ikipe y'igihugu?Abanyarwanda barifuza ikipe iharanira intsinzi.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *