Nyagatare: Hatangijwe umushinga ugamije kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe
SIBORUREMA Kassim utuye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba mu kagari kimbogo, avuga ko umurima we watwawe n’isuri nk’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere bityo ko yishimiye uyu mushinga.
Ati “ Umurima wanjye wari munini ari ko buri uko imvura yagwaga yatwaragaho gato none nsigaranye ubusabusa , uyu mushinga rero uzadufasha kurengera ibidukikije no kuturindira ubutaka iyi migano ugiye gutera twayishimiye kuko batubwira koi fata ubutaka.”
Ati“Twarishimye cyane tukimara kumva uyu mushinga wa NAP, muri make twebwe tuzi ko imigano ifata ubutaka kuburyo amazi yumuvumba adashobora kudutwarira ubutaka.”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA, Juliet Kabera avuga ko u Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ari nayo mpamvu leta yashyizeho ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije.
Ati “U Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kandi twatangiye guhura n’ingaruka z’iryo hindagurika ry’ibihe. Uyu mushinga uzafasha gahunda ngari ya guverinoma gukora igenamigambi rigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Izatuma u Rwanda rugira ubushobozi bwo guhangana n’imyuzure, amapfa ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye hashyirwaho politiki n’ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije muri rusange”.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye abaturage kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga hagamijwe kubaka ubukungu budahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati “Iyo abaturage bahinze bakageza mu mazi byangiza ibidukikije, kandi birazwi ko hari metero 50 zigomba kubahirizwa kuko ari ubutaka bwa leta,turabasaba kubahiriza izi metero rero, nibatubere ijisho tubaragize ubu butaka buri kumazi bityo isura hazaba hafite iyi
migano imaze gukura abe ari nayo abaturage bazaba bafite, tubasabye rero rwose ngo badufashe bifasha.”
Uyu mushinga uzamara imyaka ine ukazarangira utwaye miliyari zikabakaba esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.Ufite intego yo kubaka ubushobozi mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe aho hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gutera imigano ku nkengero z’umuvumba, guha abaturage ibiti bivangwa n’imyaka, iby’imbuto n’ibindi.
Uretse ibi kandi hazanakorwa amaterasi y’indinganire hacibwe imiringoti mu mirima y’abaturage ndetse hanaterwe ibiti mu nzuri
z’abaturage hagamijwe gukomeza kugira ubukungu butangiriza ibidukikije.