Kuki bamwe mu bakozi ba za banki na RDB bahindutse abakomisiyoneri muri za cyamunara?

Byaravuzwe bihabwa umurongo ariko byongeye kubura ,kandi bifite ubukana bukaze.Abaturage bakanguriwe kugana amabanki bakaka inguzanyo kugirengo biteze imbere.

Umutungo wa Ntunda Fredy wari uhugujwe mu cyamunara (photo archives)

Ubu rero rubanda rwafashe amadeni mu ma banki batangiye kugira ubwoba kubera ibi bikurikira:Abahesha b'inkiko b'umwuga batesha agaciro ingwate ziba zatanzwe hafatwa ideni.Abakozi ba RDB bahindutse abakomisiyoneri bagashyiraho ababahagararira muri cyamunara .

Abakozi bo mu ma banki bakora bukomisiyoneri bakikuriramo ayabo hagakora inkiko.Inkuru yacu iri ku manza nyinshi ariko reka dukore kurw'uwitwa Ntunda Fredy wahohoteye n'abakozi ba banki ya Kigali bafatanije na Kayibanda Richard wo muri RDB bifashishije umuhesha w'inkiko  w'umwuga Munyantarama Sadiki umutungo ufite igena gaciro rirengeje miliyoni ijana bakawugura miliyoni mirongo ine.

Ntunda Fredy ashimira ubutabera ko cyamunara yateshejwe agaciro.Umukozi wa RDB Kayibanda nuwa Banki ya Kigali witwa Gaspard babifashijwemo na Me Munyantarama Sadiki biyambaje Sudi kugirengo bigabize uwo mutungo twavuze haruguru.Isesengura ryerekanye ko cyamunara yakozwe mu buryo budakurikije amategeko kuko yateshejwe agaciro.

Uyu mutungo wagarujwe n'ubutabera uherereye mu Ntara y'iburasirazuba ,Akarereka Rwamagana,Umurenge wa Kiganiro,Akagali ka Cyanya,Umudugudu wa Bigabiro.Bijya gutangira gukorwa mu manyanga amaze kuba umuzi muri RDB na za banki kongeraho Abahesha b'inkiko b'umwuga umuhesha w'inkiko Nkurunziza Aron niwe warufite mu nshingano kugurisha ingwate,ariko icyatunguranye ni uko ingwate yagurishijwe n'umuhesha w'inkiko Munyantarama Sadiki.

Aha niho havuzweko ingwate yagurishijwe mu manyanga bikaba aribyo byatumye cyamunara iteshwa agaciro.Amahame yo kwanga igiciro gitanzwe muri cyamunara nkiyo kiri hasi cyane y'igenagaciro ntabyakozwe kuko umuhesha w'inkiko Munyantarama atanamenyesheje nyir'umutungo.

Banki ya Kigali yirengagije ingingo ya 36 igena ry'igurishwa ry'ingwate.Umuhesha w'inkiko Munyantarama ubwisobanuro bwe bwari buhabanye nibyo yakoze agurisha ingwate ikaba ari nayo mpamvu cyamunara yateshejwe agaciro.Ahagaragaye ikinyoma naho umuhesha w'inkiko Munyantarama yabwiye urukiko ko umuguzi yabaye umwe gusa.

Aha niho herekanirwa ko  Leta ikwiye kurengera rubandj.Isesengura ryasanze Munyantarama Sadiki yarishe ingingo ya 36 yigurishwa ry'ingwate.Mu nkiko ziburanisha imanza z'ubucuruzi iteka usanga harimo izabagurishirijwe imitungo hirengagijwe amategeko.

Twabajije uwari witiriwe ko yatsindiye cyamunara ariwe Sudi ku kibazo cyo gushaka gusohora ba nyir'umutungo kandi biri mu nkiko?Sudi ansubiza yagize ati"naraguze nahawe n'ibyangombwa.Uko mbibona hakwiye isesengura mugihe cyamunara igiye kuba cyane ko urugaga rw'abahesha b'inkiko b'umwuga bashyizeho urubuga kandi rukaba ruvugwa ko rutagira ibyangombwa bitangwa n'inzego zishinzwe itangazamakuru.

Nihashyirweho ingamba  zihamye.Abumvise Ntunda Fredy yarenganuwe bashimiye ubutabera.Bamwe mubo twaganiriye,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo bagize bati"gufata ingwate tugiye kubireka kuberako ingwate igurishwa mu buryo bugayitse.

Twashatse Ntunda Fredy ngo tumubaze uko yakiriye icyemezo cy'urukiko ntitwabasha kumubona.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *