NIRDA igiye guha imashini ababumba ibyubwubatsi zizabafasha mu kubungabunga ibidukikije

Ikigo cy 'Igihugu gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere inganda ( NIRDA)  cyatangije amarushanwa agamije guhitamo abakora ibikorwa by 'ububumbyi bw 'ibikoresho  by 'ubwubatsi kugirango abo bazahitamo bazafashwe kubona imashini zibafasha mu kazi kabo. 

Bamwe mubakora ibyo bikorwa by 'ububumbyi bavugako bakigorwa n 'uburyo bwagakondo basanzwe bakoresha bikaba ari nayo ntandaro ituma ibyo bakora bitagera ku isoko mpuzamahanga bakavuga ko izo mashini bazitezeho umusaruro. 

Gaston NIYONZIMA avuga ko kimwe mubyo imashini zije kubafasha ari ugukingira ibidukikije 

Ati ", Izi mashini icyo zije kudufasha ni ugukingira ibidukikije kuko zizajya zikoresha itaka ryonyine n'agasima gakeya ukabona itafari ritangiza ibidukikije kuko ntuzajya urinda gutwika iryo tafari uzajya uhita urishyira kunzu wubaka. Ibyo bizakingira ibidukikije uretse nibyo kandi izo mashini zitanga umusaruro cyane urebye n 'icyo uba washoye ngo uzibone kandi zigakora amatafari n 'amategura akozwe mu ibumba cyangwa mubitaka nta muriro urinze gukoreshwa,  ugasanga ni inyungu kuri twese ku bidukikije n 'iterambere ry 'abaturajye bacu ".

KAYIRANGWA Nadine nawe avugako kuba bakoreshaga umubare munini w 'abakozi byatumaga itafari naryo rihenda,  izi mashini zikazabafasha kugabanya ibiciro by 'itafari kuko umubare w'abakozi bakoreshaga uzaba wagabanutse.

Ati "Iyo dushaka gutwika dutanga komande mbere ho ukwezi cyangwa amezi 2 wishyuye mbere hakaba n'igihe bigera utarabona iyo gasenyi ugasanga nabyo bidukerereje gutwika,  cyangwa se ugatwika bikeya bikaba byanatuma itanura ryawe ripfuba, izi mashini tuzibonye zadufasha no kugabanya ibiciro kuko n 'abakozi twakoresha baba ari bake  iyo ukoresha benshi n 'itafari rirahenda bizadufasha itafari rigabanuke rijye ku giciro gito kuko tuzaba tugize ikoranabuhanga. " 

Dirk Deprez uhagarariye Enabel avugako imbogamizi ziri mu bwubatsi ari uko bagishingira kubiva hanze.

Ati " Imwe mu mbogamizi ziri mu bwubatsi ni uko buba bwitezweho amahirwe menshi yo guhanga imirimo myinshi ariko buracyashingira cyane cyane mu biva hanze kandi hari gahunda y 'ibikorerwa mu Rwanda mu bwubatsi".

Dr Christia SEKOMO BIRAME  Ubuyobozi mukuru wa NIRDA  avugako izi mashini zizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi kandi zikarengera ibidukikije. 

Ati ",  Ku kigereranyo turiho ubungubu baracyakoresha ibintu byinshi ariko hari nibindi bashobora kwitabaza mu gutwika bitari inkwi, icyo gihe nk 'ibiti ntabwo tuba tukibitema tukaba rero hari undi musanzu twaba dutanze mu kubungabunga  ibidukikije. "

Umuyobozi muri Minisiteri y 'Ubucuruzi (MINICOM) Ushinzwe iterambere ry 'inganda no guteza imbere abikorera Sam KAMUGISHA avugako ikigamijwe ari  ukureba n 'ibigo bito n 'ibiciriritse mu kuzamura ubushobozi mu bijyanye n 'ikoranabuhanga. 

Ati ", Iyi gahunda hashize iminsi itangiye mu mbuto n 'imboga n 'ibindi bitandukanye.  Hano ikigamijwe cyane ni ukugirango twoye kwibanda cyane ku nganda nini ahubwo turebe n 'ibigo bito n 'ibiciriritse haba mu kuzamura ubushobozi mu bijyanye n 'ikoranabuhanga  kuko akenshi niryo ribura. "

Kwifashisha ikoranabuhanga bizafasha ababumbyi kujya bakora ibikoresho byiza kandi bigezweho, binafashe kurengera ibidukikije byakoreshwaga mu gutwika ibyo bikoresho hifashishijwe amatanura.

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *