Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi Musabyimana Jean Claude ashobora kuzabazwa igihombo ku ifumbire.

Mu Rwanda havugwa inyerezwa ry'umutungo wa Leta ,bwacya bikongera bikaba hakaba

harabuze igisubizo.

MUSABYIMANA Jean Claude

Aha hakibazwa uwo bireba kurenza undi.Inkuru yacu iribanda kuri Musabyimana Jean Claude Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuhinzi n'ubworozi wakunze kugarukwaho mu manza zabanyereje ifumbire bahombya akayabo k'amafaranga y'igihugu.

Imanza zavuzwemo umunyemari Nkubili Alfred ufunzwe kubera kunyereza amafaranga ya Leta ntakore ibyo yavuganye n'uwamuhaye isoko.Iburanisha ryagarutseho kampani yitwa Sopav ya Itegere Dieudonne kuko ibereyemo Leta amafaranga menshi,ariko ntikurikiranwe mu nkiko.

Aha niho hagaragaye ibaruwa yanditswe n'umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuhinzi n'ubworozi Musabyimana Jean Claude isa nikingira ikibaba Itegere Dieudonne.Ihurizo rigaragara rigatera kwibaza byinshi n'aho mu nteko rusange ya FPR hagarutsweho ikibazo cy'inyerezwa ry'ifumbire kitarangira.Itegere byagiye bivugwako yakingiwe ikibaba na Musabyimana Jean Claude kugeza na n'ubu.

Ahaje kongera kwibazwa n'igihe Itegere yafunguwe ,ariko abandi bagaragaje uburwayi bunakomeye babafunze n'ubu bakaba bagifunze.Musabyimana Jean Claude yaje kwemerera Itegere kumvikana mu gihombo yateye Ministeri y'Ubuhinzi n'ubworozi,ariko inzego zitandukanye zirimo RBA,RIB,RNP kuko berekanaga ko ItegereDieudonne atagomba kubura muri dosiye yabanyereje ifumbire.

Itegere ubu aridegembya.Abasesengura kongeraho uko bigaragazwa mu madosiye atandukanye ni uko Sopav ya Itegere yari ifite isoko mu turere 16 aritwo:Kirehe,Ngoma,Kayonza,Gatsibo,Nyagatare,Rwamagana,Bugesera,Nyaruguru,Nyamagabe,Huye,Nyanza,Gisagara,Rusizi,Karongi na Gicumbi.Bamwe mubavuga rikijyana kongeraho abari bitabiriye inteko ya FPR muri Gicurasi 2020 Perezida wa Repubulika akaba na Perezida wa FPR yabajije Musabyimana Jean Claude ikibazo cy,amafumbire aho kigeze,Musabyimana yararuciye ararumira.

Musabyimana Jean Claude yagabiwe Akarere ka Musanze asoza mu mihigo ariko kanyuma.Musabyimana yaje kugabirwa Intara y'Amajyaruguru nabwo imiyoborere iramwihisha.Abakurikiranye uko Musabyimana Jean Claude yitwaraga mbere yo kwinjizwa mu nzego zibanze babonye uko byamunaniye ntibumvaga ko yahabwa umwanya nk'uko arimo ubungubu.Isesengura ryerekanako ibifi binini bijya bivugwa bigifite uruhare mu inyerezwa ry'umutungo wa Leta.

Uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?Umunsi iyi dosiye yabanyereje amafaranga ya Leta yagiye ahagaragara izavumbura byinshi.

Umutoni Diane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *