Abahesha b’inkiko b’umwuga bakomeje kwinubira akato bashyizwemwo na Ministri w’ubutabera Busingye.
Amakuru azunguruka mu butabera cyane mu bahesha b'inkiko b'umwuga bamaze igihe mugihirahiro cyabahagarikiye akazi mu buryo bwabatunguye kandi ntihageho n'igihe bazakomorerwa.
Urugaga rw'abahesha b'inkiko b'umwuga bakora imirimo yo kurangiza imanza zabaye itegeko zateweho kashe mpuruza.
Ubwo twageraga ku mpande zitandukanye z'umujyi wa Kigali ahakorera bamwe mu bahesha b'inkiko b'umwuga bariho binubira akato bashyizwemwo na Ministri w'ubutabera Busingye Joshon.
Aba bahesha b'inkiko b'umwuga banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko tuganira bagize bati"Twatunguwe n'ibaruwa ya Ministri w'ubutabera Busingye Joshon iduhagarika kandi tutazi igihe azadukomorera.
Undi ati"nk'ubu twategetswe gukorera mu biro none kubera kumara igihe tudakora batangiye kudusohora kuko twabuze ubwishyu.Twagerageje gushaka amakuru muri Ministeri y'Ubutabera kugirengo twumve igihe abo bahesha b'inkiko b'umwuga bazavira mugihirahiro,ariko inshuro zose twahamagaye ntawatwitabye.
Har'igihe mu myaka yashize havuzwemo bamwe mu bahesha b'inkiko b'umwuga bakoze imanza mpimbano zifatiye kuri Gacaca.
Icyo gihe Ministri w'ubutabera Busingye Joshon yakoresheje inama ahagarika bamwe mu bahesha b'inkiko b'umwuga ,ariko hashize igihe gito abagaruramo.
Umuhesha Irakiza Ntagomwa Elie yaje gufungirwa gukora imanza mpimbano akigabiza imitungo ya rubanda we yaje kwirukanwa.
Undi wavuzwe ni Kanyana bibiane wigabije imwe mu mitungo agakingirwa ikibaba.Abaturage bagiye batsinda imanza mu nkiko bakanaterwa kashe mpuruza tuganira bagize bati"Turi mugihirahiro cyuko twabuze abaturangiriza imanza kuko abahesha b'inkiko b'umwuga bahagaritswe ,kandi igihe kitazwi.
Umuturage twise Mugabo k'ubw'umutekano we tuganira yagize ati"Naburanye urubanza ndarutsinda mpabwa kashe mpuruza,ariko nabuze ubutabera kuko ntarangirijwe urubanza.Aha niho hagaragara akarengane gakabije,cyane ko hatagaragajwe icyaha cyakozwe cyatumye abahesha b'inkiko b'umwuga bahagarikwa igihe kitazwi.
Niba rero abanyamategeko barenganywa rubanda rwo byifashe gute?Umuturage utuye mu murenge wa Kigali nawe afite kashe mpuruza yabuze umurangiriza urubanza.
Andi makuru acaracara aravuga ko murugaga rw'abahesha b'inkiko b'umwuga bashaka gukuraho ubuyobozi bwarwo hagasubiraho Habimana Vedaste kandi bagenzi be batamwifuza cyane ko yagiye avugwaho amakosa menshi.Ubutaha.
Kimenyi Claude