Guverinoma iravuga iki ku kibazo cy’ubutinganyi gikomeje kuvuza ubuhuha mu Rwanda?
Abanyarwanda bo mungeri zitandukanye bakomeje kwibaza niba Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda izemerera ubutinganyi bugakora k'umugaragaro.
Ubutinganyi n'ababana bahuje ibitsina.
Umuco wahandi utsembye gakondo y'abanyarwanda ubutinganyi buhawe intebe?ese ubutinganyi ko butungura umuryango n'igihugu inyungu yabwo izaba iyihe? Ibihugu byinshi byazahajwe n'ubukene noneho byagera mubikiri mu nzira y'amajyambere bugasya butanzitse,aha niho haviramo gukoreshwa imirimo igayitse kugeza k'ubutinganyi,abandi imibonano mpuzabitsina.Abandi bati"n'ubwo abanyarwanda twakena singombwa ko habaho ubutinganyi.
Ministri w'intebe Dr Ngirente Eduard niwe uhanzwe amaso kugirengo hamenyekane ubutinganyi n'umusaruro buzaha u Rwanda n'abanyarwanda.
Abashakashatsi mu by'ubuzima bavuga ko iyo batingana ar'igitsina gabo bakunda gukuramo uburwayi bwinshi bugahitana ubuzima bwabo.Ubwo twaganiraga n'umwe mubatinganyi ubarizwa mu Biryogo ,ariko twamuhaye izina rya Aisha kandi n'igitsina gabo.
ingenzi waba waratangiye ubutinganyi ryari waba ufatwa nk'umugabo cyangwa ufatwa nk'umugore?Aisha nabitangiye mfunzwe muri gereza ya Kigali 2012 .Icyo gihe nari narwanye bankatira umwaka nkihagera kubera uko narinteye abagabo baramfira mvamo narararutse mpita ninjira mubutinganyi gutyo,mfatwa nk'umugore ariko nanjye ntabwo bimbuza kuba nakora ibyabandi bakora.
ingenzi kuva utangiye ubutinganyi wungutse iki?niba ntabanga ririmo wahombye iki?Aisha iyo wageze mu rukundo ntabindi utekereza.ingenzi ubuse ko ur'igitsina gabo wumva uzagira igihe ugasha uwo mudahuje igitsina ukubaka urugo ukabyara?Aisha ntabyo nakora kuko ntasuva mubutinganyi.ingenzi niki wabwira abakubona nk'umunyamahano?Aisha bo bakumva ko isi yahindutse.Twaganiriye n'uwo twise Joseph k'ubw'umuekano we.ingenzi waba warumvise ijambo ubutinganyi niba wararyumvise waryakiriye gute?Joseph numvise ubutinganyi bumaze igihe n'uriya mwaganiraga ni murumuna wanjye.
Ubutinganyi ni bubi banywa ibiyobyabwenge kandi bakora ibigayitse biteye isoni kuko ntakubana bahuje ibitsina mu Rwanda n'uguca umuryango.Nonese ko murumuna wanjye yibereye kuriya urumva azabyara.ingenzi niki wabwira ababaye abatinganyi ni niki wabwira abatarabaye abatinganyi?Joseph icyo nabwira ababaye abatinganyi n'uko boretse u Rwanda kuko niba abasore n'inkumi batazongera gushakana ngo babyare urumva igihugu kitazabura urubyaro hirya yejo,kubataraba abatinganyi ndabagira inama zo kutaba bo ahubwo tukabyamaganira kure.
Inzego za Leta niba zibona ko ubutinganyi ar'ikibazo bazafata ingamba nibabona ntacyo bugafungurirwa amarembo abagabo bafungiwe gutinga abana b'abahungu bazabarekure.Kugeza n'ubu ntabwo abanyarwanda bariyumvisha ukuntu umutinganyi yegurirwa kuyobora abakobwa b'u Rwanda bakina
umukino wa Basketball.
Abasesengura basanga uwari we wese wabitanzeho ibitekerezo abinenga atahutazwa.Umuco nyarwanda ntiwemera ko abahuje ibitsina babana.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Murenzi Louis