Amakuru

Ruhago nyarwanda:Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi 1983 yakinwagamwo n’abanyarwanda gusa.

Ishusho y’umupira w’amaguru mu Rwanda igenda yerekana byinshi.Iyo harebwe uko shampiyona yakinwaga n’uburyo abafana bitabiraga usanga bitandukanye n’ubu.Ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga n’iy’igihugu cya Tuniziya mu irushanwa ryo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika habayemo impinduka zitandukanye mu ihamagarwa ry’abakinnyi.Icyo gihe nta munyarwanda wakinaga mu mahanga,kuko Muvala Valens niwe munyarwanda wambere wakinnye nk’uwabigize umwuga.Tariki 21 Werurwe 1983 n’ibwo Ministeri ya Siporo n’amakoperative bakiriye umutoza waruvuye mugihugu cy’u Budage Bwana Achim Fckert yamaze icyumweru bitandatu atoza Amavubi kugirengo azahure na Tuniziya.Abakinnyi bahamagawe.
Kirenga Louis ikipe ya Standard
Ngabonzima Onesphore Panthers noires
Hakizimana Shabiti (Maitre) Panthers noires
Kanyarabonye Jean Kiyovu sports
Rucamumakara Kiki Kiyovu sports
Havugarurema Pascal Panthers noires
Murenzi Kassim Rayon sports
Muhire Eugene Panthers
Abdou Mussa Kanombe fc yaje kuba Magerwa igasenyuka yitwa Triminus fc
Rudasingwa Longin Etincelles
Dusenge Jean Pierre Alias Pokou Rayon sports
Gasana Rayon sports
Kanyandekwe Norbert Alias Pilote Kiyovu sports
Rutagengwa Charles Alias Runuye Mukura vs
Muvala Valens Kiyovu sports
Nakabwa Etienne Mukura vs

Amavubi yo muri 1983 (photo archives)

Kanamugire Aloys Panthers noires wakinaga anatoza kuko uyu mutoza Achim Fckert yaje asanga yarasanzwe atoza.
Iyakaremye Baduru Panthers noires
Munyankindi Elias Eclaire fc
Ikipe zakinaga icyiciro cya mbere muriyo myaka zabaga zemerewe abanyamahanga batarenze babili.Abo twaganiriye benshi bakundaga umupira w’amaguru mu Rwanda ,abawuyoboye n’abawukinnye bemeza ko ubu abafana bacitse ku bibuga.Kanamugire Aloys ari mubanyarwanda ba mbere bize gutoza mugihugu cy’u Budage.
Kuki abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bacitse gukunda ikipe zobo?Hassan n’umufana w’ikipe ya Mukura vs twagiranye ikiganiro.
Ingenzi uratangira uvuga amazina yawe,unatubwire uko ubona umupira w’amaguru mu Rwanda rw’ubu n’urwo hambere?
Hassan jyewe mfite imyaka 68 navukiye muri Komine Mukura 1958 ,nyuma 1974 iba Komine Ngoma,ubu n’Akarere ka Huye.Ntabwo nabashije kugira ubuhanga bwo gukinira ikipe haba niya Komine,ariko bisanzwe ndi muto nakinnye umupira w’amaguru.Navutse nkunda Mukura vs kugeza n’ubu.Abakinnyi bakera bagiraga urukundo rw’ikipe kuko bayitangiraga gukina ariyo bakinira kugeza bawuretse.
Ingenzi kuva utangiye kureba umupira w’amaguru mu Rwanda kugeza n’ubu n’uwuhe mukinnyi wakunze kurenza abandi kubera ubuhanga?
Hassan nakunze abakinnyi benshi ariko reka mvuge Mukura vs kuko ariyo yanjye.Karungire Jean Baptiste
Ngango Felecien waje no kuyobora Ferwafa.
Gatama Kamarondo bitaga mwalimu.
Kayihura Camille
Runuya
Ndamage Ryangombe.Twagize uwo bita Gasangwa Tigana waje kujya muri Rayon sports 1989,ariko yasaziye mu ikipe y’amavuko Mukura.
Twaganiriye na Mutabazi umukunzi wa Rayon sports we afite imyaka 73.
Ikiganiro yaduhaye yagize ati ” nakunze umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko ubu narawuretse ngo hadutse kubetinga n’ibindi byinshi bibuza gukunda ikipe . Abakinnyi nakunze harimo Murekezi Raphael fatikaramu
Dusenge Jean Pierre Alias Pokou.Umukinnyi nakunze kurenza abandi ni Ben Ndiki Kitala ntanuramusimbura.
Uyu mukino wahuje u Rwanda na Tuniziya byarangiye intsinzi itashye mubarabu.Igisabwa abayobora amakipe n’ugushaka abakinnyi babizi.
Igisabwa abakinnyi n’uguhatanira intsinzi.
Igisabwa abasifuzi n’ukwirinda kubogama.
Igisabwa Ferwafa n’ukudasumbanya amakipe.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *