Dr Kayumba Chrystophe yagize ati”nahimbiwe ibyaha kugira ngo ishyaka RPD ridakora politiki

Umugabo Kayumba Chrystophe ufunzwe akekwaho ibyaha byo gushaka gukoresha igitsina gore imibonano mpuzabitsina.

Dr Kayumba Chrystophe wamenyekanye mu kinyamakuru Ukuri cyari icya Casmir Kayumba.Uyu Kayumba Casmir nawe yaje kwiyamamariza ubudepite ku giti cye,ntiyatorwa aza kwitaba Imana.

Dr.KAYUMBA Christopher [photo archives]

Dr Kayumba Chrystophe yaje kujya kwiga muri Kaminuza aza no kwigisha itangazamakuru.Ibihe bisatira ibindi nibyo byateje ikibazo k'ubuzima bwa Dr Kayumba Chrystophe.

Ubu biragaragarira buri wese hifashishijwe urukutwa rw'urwego rw'ubugenzacyaha RIB ko tariki 9/9/2021 bafunze Dr Kayumba Chrystophe kubera gukekwaho gushaka gukoresha kugahato imibonano mpuzabitsina.Ifungwa rya Dr Kayumba Chrystophe ryaje gutungurana kuko ubwe aho afungiye Kicukiro yanze kugira icyo arya.

Dr Kayumba Chrystophe yaje kujyanwa kwa muganga ku bitaro by'Akarere ka Gasabo hahandi hahoze havurira polisi y'igihugu.Dr Kayumba Chrystophe kuva yatangira kubazwa iki cyaha yatangarije itangazamakuru ko we azira ibitekerezo bya Politiki.Dr Kayumba Chrystophe yagize ati"Naraye nsinze ishyaka bafunze umurwanashyaka mukuru ushinzwe gushaka abarwanashyaka,ubukangurambaga n'ibikorwa byo guteza ishyaka imbere.Dr Kayumba Chrystophe yabanje gufungwa umwaka umwe akurikiranyweho ibyaha bikorewe ku kibuga cy'indege.

Dr Kayumba Chrystophe nabamwunganira mu mategeko basabyeko haza amashusho kuko hari camera ,ariko ubushinjacyaha ntibazana ayo madhusho.Dr Kayumba Chrystophe yarafunzwe umwaka urangiye arataha.Dr Kayumba Chrystophe yaregeye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera Nyamirambo,ariko nta butabera yahawe.

Ikibazo cy'uko Dr Kayumba Chrystophe yafunzwe akanga kugira icyo arya kirarangira gute?ese ko Dr Kayumba Chrystophe avugako yimwe ubutabera noneho araza kubuhabwa?niba Dr Kayumba Chrystophe avugako mu Rwanda iyo umuntu cyangwa abantu bashinze ishyaka ritavuga rumwe na FPR abizira nawe yaba aricyo yaba afungiye?niba itegeko nshinga rya Repebulika y'u Rwanda ryemerera umwenegihugu gutanga ibitekerezo ari uburenganzira bwe ,aha byaba byumvikana gute uburyo ishyaka RPD rya Dr Kayumba Chrystophe ritera ubwoba abo avugako bamudodera ibyaha ngo bamufunge?Abasesengura uko Dr Kayumba Chrystophe yanze kurya kongeraho amakuru ava aho afungiye,kugeza atwarwa kwa muganga akanga ko bamusuzuma barasanga politiki igeze mu mahina.

Ninde watanze uburenganzira bufunga Dr Kayumba Chrystophe?ninde uzatanga uburenganzira burekura Dr Kayumba Chrystophe?Amakuru ava hafi y'umuryango wa Dr Kayumba Chrystophe ngo haragagiye kubwira umubyeyi umubyara kwitandukanya n'umwana we.

Ibi bikaba byarakozwe mi rwego rwo kumugira ruharwa wanga ubutegetsi.Imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu yararuciye irarumira.Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryatangiye kumusebya kandi mu itegeko bibujijwe.

Itangazamakuru mpuzamahanga niryo ryateje ubwega kugezaho umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thiery atangaza ko ari insubiracyaha.

Abanyamategeko baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagitangarije ko nta nsubiracyaha,kuko icyaha akekwaho atigeze agikora.Ubutabera nibwo buhanzwe amaso.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *