Abigira nyoni nyinshi bitwikira Islam bagamije guhungabanya umutekano ibyabo byahagurukiwe.
Ukuri kuraryana.Ikinyoma kikagushyira mu kaga.Umuslam k'uwundi yaba uyobora,yaba uyoborwa,yaba umunyarwanda uyobora,yaba uyoborwa buri wese aziko adafite umutekano nta cyerekezo cy'ubuzima yaba afite.
Inkuru yatambutse mu kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com hari abaslam badusabye ko twatambutsa ikiganiro kirimo ibitekerezo byabo.
Umwe ati"Wallah tubabazwa no kubona bamwe mubamenyi bo muri RMC aribo bayobya twe abaslam dushaka kumenya inzira y'ukuri n'ubugingo.Umutekano w'uyu mugabo twawubahirije tumwita Idrissa.ingenzi niki cyatumye wifuza kuganira n'itangazamakuru?
Idrissa ndashimira ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com kuko mumpaye umwanya,ikindi nashakaga aho nyuza ubutumwa kugirengo abaslam babusome kandi birinde kugwa mu mutego w'umwanzi.Ikinyamakuru cyanyu cyafashije abaslam ku Ngoma ya Mufti Gahutu kuko yategetse nabi kugeza avuyeho yegujwe atarangije manda.ingenzi ubona ariki gitera bagenzi bawe kugwa mu mutego ukunze kubageza mungorane?
Idrissa Wallah jyewe iteka nkangurira buri munyarwanda kwirinda ubagusha mubikorwa bibi bihungabanya umutekano.Nkababwira nti basubize amerwe mu isaho inzira zikigendwa.ingenzi ko iyo hari abaslam bafashwe bakekwaho ibyaha bamwe muri mwe muvugako mwagambaniwe n'ubuyobozi bwa RMC byo urabivugaho iki?
Idrissa Wallah ibyo n'ibinyoma ndaguha urugero nko munzu ya Sheikh Gahutu iri mu Biryogo hafatiwemo bamwe mu ba Sheikh barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19,kugeza ubwo Sheikh Nsabimana Issa yanditse yitandukanya n'umuryango w'abashehe,harya ubwo ibyo babihuza gute na RMC mwe nk'itangazamakuru mufashe system kuyiha amakuru yabigomeka.
Nonese Sheikh Nsabimana Issa ntuziko yigeze kwamburwa kuyobora umusigiti wa Majengo kubera amakosa atandukanye,kuki umuslam ufatiwe mu makosa biba icyaha cyo k'umuryango wa RMC ufashwe wo murindi dini ntibirivugweho.
ingenzi abafatiwe k'umusigiti Nasurullah bo urabavugaho iki? Idrissa ubutabera nibwo jisho ry'umutekano ,umuntu ufatwa Sasaba z'ijoro ubwo harya ngo abagiye gusenga Imana?icyo maze kumva ngo hari bamwe mu ba Sheikh bashaka guteza akavuyo cyane ko amatora yo gutora Mufti yegereje.
Ababifitemo inyungu barazwi nzabatangaza ubutaha.ingenzi usoza niki wabwira abaslam n'abanyarwanda muri rusange n'ubuyobozi bwaba ubw'igihugu n'ubwa RMC? Idrissa icyambere buri wese umutekano uramureba,kuko dukangurirwa ko umutekano ariwo nkingi y'amajyambere.
Ubuyobozi bw'igihugu bukomeze inzira ifasha umunyarwanda gutera imbere.Ubuyobozi bwa RMC bwicika intege cyane ko amategeko y'u Rwanda abereyeho kugorora uwayanyuze inyuma.Ngashimira Polisi ihora icunze umutekano.
Murenzi Louis