Ibyishimo by’umupira w’amaguru:Umutoza Raul Shungu Jean Pierre agiye kugaruka gutoza ikipe ya Rayon sports.
Ukora neza ukabishimirwa,wakora nabi ugahorana urwikekwe.
Amakuru azunguruka mu mupira w'amaguru mu Rwanda navugako umutoza Raul Shungu Jean Pierre agiye kugaruka gutoza ikipe ya Rayon sports.
Abafana n'abakunzi b'ikipe ya Rayon sports batangiye kwegeranya amafaranga yo kuzana Umutoza Raul.
Ibigwi bya Raul mu mupira w'amaguru byatangiriye mu ikipe ya Espoir y'i Cyangugu.Umwaka 1989 nibwo umutoza Raul yageze mu ikipe ya Rayon sports.
Abakunzi b'ikipe ya Rayon sports bibuka mu kwezi kwa kane 1994 aho yatsindaga ikipe yo mugihugu cya Sudan ibitego bine kuri kimwe ntiyakomeza kubera ko mu Rwanda hahise haba amarorerwa yahekuye igihugu.
Umutoza Raul yagarutse mu Rwanda atangira shampiyona ya 1996/1997 ahita atwara igikombe cya shampiyona.
Umutoza Raul yashimishije abakunzi b'ikipe ya Rayon sports mu mukino wa super coup itsinda iy'APR FC ibitego bitanu kuri bibili.Raul yajyanye ikipe ya Rayon sports mu marushanwa ya CECAFA igitahana mu murwa mukuru Kigali.
Abibuka 1998 Rayon sports igera ku kibuga cy'indege Kanombe ibyishimo byuzuye umujyi wose niho bahera bifuza Raul Shungu Jean Pierre.
Ibyo byishimo byakomereje mu marushanwa y'Afurika Rayon sports itsinda iya Manyema FC yo mugihugu cy'u Burundi ibitego bitandatu kubusa.Inzira zabyaye amahari abiyitaga abakunzi ba Rayon sports bagambaniye Raul Shungu Jean Pierre agana mugihugu cya Tanzania.
Umupira w'amaguru warazambye kugeza ubwo Perezida Kagame yagiye muri Stade asanga abafana ntabahari ikibuga kirangira.Byabaye itegeko ko umutoza Raul Shungu Jean Pierre agaruka mu Rwanda.
Shampiyona 2001/2002 yatangiranye na Raul .Abakeba nka Kiyovu sports umukino wa mbere yakinnye na Rayon sports ,abakunzi bayo bibuka intsinzi ya Rayon sports itsinda Kiyovu sports ibitego bine kubusa.Ntawakwibagirwa ko Rayon sports yatsinze iy'APR FC igitego kimwe kubusa.
Umukino abareyo bibukira kuri Raul nuwo muri shampiyona ya 2002 aho APR FC yari ifite amanota 60 naho Rayon sports ifite 58.Umupira ugitangira ku isegonda ikipe ya Rayon sports yari yinjije igitego.
Umukino warangiye Rayon sports itsinze APR FC bine kuri kimwe birangira itwaye shampiyona.Ibyo muri Rayon sports ntibimara kabili 2004 barongeye birukana Raul ,ariko ikipe yasize yatwaye igikombe cya shampiyona.Irongera itwara igikombe cy'Amahoro 2005.
Abakunzi ba Rayon sports bongeye kugarura umutoza Raul Shungu Jean Pierre amaze gutsinda APR FC .Komite yayoboraga Rayon sports yari ikuriwe na Munyabagisha Valens birukanye Raul Shungu Jean Pierre.
Ibyufuzo by'abareyo n'uko umutoza Raul Shungu Jean Pierre yagaruka mu ikipe bakongera bakisubiza ibyubahiro cyane ko ubu batsindwa na za mukeba muburyo budasobanutse.Umwe kuwundi bifuza Raul.
Abayigurisha muri APR FC se bazabyifatamo gute?Andi makuru avugako ibiganiro bigeze aheza.Raul niba ariwe gisubizo cya Rayon sports nagaruke cyane ko abafana bagiye kugaruka ku bibuga kureba umupira.
Murenzi Louis