Nyamagabe: “Iyo usomye wunguka ubumenyi, wa kwandika ukabusangiza abandi”:Minisitiri Nyirasafari Esperance

Minisitiri w'umuco na siporo Nyirasafari Esperance yasabye ababyeyi bose ndetse n'abanyarwanda muri rusange, guhugukira gusoma no kwandika bakanabitoza abana, kuko iyo usomye wunguka ubumenyi, wa kwandika ukabusangiza abandi.

Ibi byavugiwe Nyamagabe kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Nzeri , ubwo uRwanda rwifatanyaga n'isi yose kwizihiza umunsi mpuza mahanga wahariwe guteza imbere gusoma no kwandika.

Mu Rwanda by'umwihariko wijihijwe batangiza ibikorwa bizamara ukwezi kose bigamije guteza imbere no gushimangira umuco wo gusoma no kwandika mu gihugu hose.

Ibi bigahura n'igikorwa cyatangijwe cy'ukwezi k'umuco mu mashuri kigamije gukundisha abana n'abanyeshuri muri rusange umuco, hagamijwe kubigisha ibiranga umuco ndetse no Ku wubatoza kugirango bakurane indangagaciro yawo.

Nyirasafari asaba ababyeyi gukunda gusoma no kubitoza abana. Yagize ati:" Ndasaba ababyeyi gukunda gusoma, gusomera abana ibitabo no kubakundisha kubisoma ndetse no gushyigikira abana bakiyumvamo impano zo kwandika."

Hatanzwe kandi ibihembo ku bana 30 batsinze mu marushanwa ya" andika Rwanda" bavuye mu turere dutandukanye tw'igihugu, ayo marushanwa akaba yari yitabiriwe n'abanyeshuri 102 634.

Bahawe ibihembo, birimo igikoresho cy'ikoranabuhanga ( tablet), babaha certificat, agatabo k'inkuru uwahembwe yanditse, ibikapu ndetse n'ibindi bikoresho bikenerwa mw'ishuri.

Umwe mu bana bahawe ibihembo witwa Ishimwe Vanessa Patience waturutse mu Karere ka Muhanga, avuga ko kuba yatsinze mu marushanwa "andika Rwanda" byamushimishije cyane.

Ati:" Nanditse umuvugo witwa Umusambi n'inuma bikora umugati. Narabikundaga, ababyeyi n'abarezi baramfashije".

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Dr Munyakazi Isaac, yavuze ko gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ari isoko y'ubumenyi, anasaba abakuze kujya bacira abana imigani, bakabigisha n'ibisakuzo.

Yagize ati:" N'abakuze bashobora gufata umwanya bagacira abana imigani, bakabigisha n'ibisakuzo n'izindi nkuru zitandukanye, ndetse bagasaba abana kwandika ibyo bumvisemo."

Ababyeyi bitabiriye ibi birori, bavuze ko bagiye gufatanya n'abarezi gukurikirana abana, bakabatoza umuco wo gusoma no kwandika igihe bavuye kw'ishuri bageze mu rugo, bakababaza n'ibyo bize kw'ishuri bakabibasubiriramo.

Uwamahoro Chantal wo mu kagali ka Nyamagabe ati: " umwana wanjye nsanzwemufasha gusubira mu masomo, ariko ubu ngiye kumushakira udutabo turimo udukuru twiza, tuzajya tumufasha gusoma akazabikunda.

 Insanganya matsiko y'uyu mwaka mu Rwanda iragira iti: " Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye n'isoko y'ubumenyi".

Umwe mu bana bigishimwe gusoma n'ababyeyi be, yasomeye abitabiriye ibirori

Geromine Gouleau wari uhagarariye ambasade y'ubufaransa yasomeye abana inkuru mu gifaransa

Abana bahawe ibihembo kubera ko batsinze amarushanwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr, Munyakazi Isaac yasomeye abana inkuru mu giswayili

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter,H.Vrooman yasomeye abana inkuru y'icyongereza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac yavuze ko gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye, ari isoko y'ubuzima

 

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *