Ngoma :Hatangijwe gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage bifuza ko byazashyirwa mu igenamigambi

Muri Ngoma hatangirijwe gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa mu igenamigambi ry’Akarere ry’umwaka wa 2022-2023 bikaba byatangirijwe mu umurenge wa Jarama

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro  na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ifatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bikaba byatangijwe mu gihugu hose, mu rwego rwa gahunda yo gutanga ibitekerezo 
bizatoranywamo ibizinjizwa mu igenamigambi n’imihigo by’Akarere mu mwaka wa 2022/2023 no kubagaragariza aho ibyashyizwe mu igenamigambi ry’umwaka wa 2021/2022 bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 igamije kwihutisha iterambere (NST 1)
iteganya ko ikigero cy’uko umuturage w’u Rwanda yishimira uruhare agira mu bimukorerwa, kigomba kuba kigeze kuri 90%.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abaturage batuye mu Murenge wa Jarama byibanze cyane ku kongerera agaciro k'ibikomoka ku buhinzi, umwe muri aba baturage yagize ati: “Duhinga ibigori ariko iyo byeze tugurirwa ku giciro gito, icyo twifuza ni ukongerera agaciro ibyo duhinga tukabigurisha ku giciro cyo hejuru kuko ubu baduhenda bitwaje ko umuhanda wacu utari mwiza.”

Dr Safari Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO,avuga ko nk’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu bishimiye uruhare abaturage bahabwa, kandi bazakomeza kwigisha abaturage uruhare rwabo mu bibakorerwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney  yagize ati: “Leta y’u Rwanda ikomeje kwihutisha iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage kandi umuturage abigizemo uruhare. Leta yatangiye gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizajya mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022/2023, tuzaba twegereza umwaka wa 2024.”

Gatabazi yongeyeho ati“Turasabwa gukora cyane ngo ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage tubigereho ndetse dukomeze tunakore n’ibindi.”

Minisitiri Gatabazi yasabye buri wese kugira intego, ahereye mu rugo rwe, iterambere rikazamuka

Ibitekerezo byatanzwe bizakusanywa bihurizwe hamwe, barebe iby’ingenzi bishyirwe mu bikorwa, ibizasigara nabyo bizimurirwa umwaka uzakurikiraho

Niyonagira Nathalie Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma  muzina ry 'abaturage ba Ngoma, yagaragaje ibikorwa bitandukane byagezweho muri aka karere, birimo kubaka hoteli, sitade ubwanikiro bw 'imyaka, amashuri, anongeraho ko hubatswe n 'imiyoboro y'amazi 675 yatumye  ingo zikoresha amazi meza muri ngoma kuri ubu zigeze ku kigero kingana na92%.

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *