Ubuzima: Abasirwa ishyirahamwe nyarwanda ry’Abanyamakuru barashimirwa ubukangurambaga bakomeje gukora.

Isi yose bizwiko itangazamakuru ar'umuyoboro uhuza Leta n'abaturage.

Ni muri urwo rwego abanyamakuru bishyize hamwe bagakora ishyirahamwe nyarwanda ryo kurengera ubuzima bwa bamwe mu banyarwanda kuberako bari mu kaga kubera icyorezo cya Sida.

Ishyirahamwe Abasirwa rishingwa ryahawe umurongo ko umunyamuryango ar'igitangazamakuru.

Abasirwa mu ntego zatumye ishingwa harimo ko itangazamakuru ryakora ubukangurambaga ku bafite ubwandu bw'agakoko gatera sida. Ingamba zari zishyizwe imbere zari zavuye k'ubushakashatsi bwagiye bukorwa n'abanyamakuru bugatambuka mu bitangazamakuru bakoreraga.

Icyambere cyagaragaye cyafatirwaga ku myaka 1989 igihe CNLS yarishinzwe gukumira icyorezo cya sida n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Insanganyamatsiko y'icyo gihe bwari ubukangurambaga bwo kwereka bamwe mu bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ko ariho havamo ubwandu bw'agakoko gatera sida.

Nyuma 1994 icyorezo cya sida cyariyongereye cyane kuko mu Rwanda hari hajemo abanyarwanda bavuye mu bihugu bitandukanye.

CNLS nabwo yakomeje kwegera abafite ubwandu bw'agakoko gatera sida,ariko amwe mu mashyirahamwe yagiye avuka guhera 1997 kugeza ubwo batangiye kuyagabanya ntabwo ubuvugizi bwafashaga rubanda kumva ububi bwa sida. Aha niho hemejwe ko Abasirwa ar'ishyirahamwe nyarwanda ry'Abanyamakuru baharanira kubungabunga ubuzima bunyuze mu bukangurambaga hifashishijwe ibitangazamakuru.

CNLS yagiye itanga amahugurwa yo gukora ubuvugizi ku bafite ubwandu bw'agakoko gatera sida, n'uko bayirinda,urwaye ntiyongeremo ubundi burwayi,nutarwaye ntiyandure igihe akora imibonano mpuzabitsina. RBC yaje gusimbura CNLS bityo imikoranire iba ihinduye isura.

Abasirwa urugendo rwa mbere barukoreye mu ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Burgera.Abasirwa baganiriye n'inzego zibanze ku kibazo cy'Abagore bakora uburaya mu gace ka Kidaho no ku mupaka wa Cyanika uhuza igihugu cy'u Rwanda nicy'Uganda.

Abagore bakora uburaya batangarije itangazamakuru ko bakora uburaya kubera ubukene.

Itangazamakuru ryababajije niba bazi ijambo sida?bose bavugiye rimwe ko harimo indaya muribo bayirwaye ko batazareka uburaya.

Intangazamakuru ryababajije niba bakoresha agakingirizo?indaya zatangajeko har'igihe bagakoresha bitewe n'umugabo ugashaka,bagize bati"nimutuvugire bakomeze baduhe ibiryo n'imiti igabanya ubukana.

Abasirwa bagannye mu karere ka Rusizi.Urugendo rwo mu karere ka Rusizi rwabaye igisubizo ku banyarwanda n'abanyarwandakazi bari baraherahejwe mu irangamimerere.

Ubwo itangazamakuru ryaganiraga n'abagore bakora uburaya mu karere ka Rusizi bibanze kuvuga baranguruye ijwi ko mbere yo kuvuga ku mibereho yabo y'uburaya bafite ikibazo cy'abana babo babyara bakaba ntaho banditse bamwe bikababuza amahirwe yo kwiga.

Uwari visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi Nsigaye Emmanuel yahise atangariza mu ruhame ko indaya kimwe n'abandi batishobiye bashyizwe muri VUP Abagore bakora uburaya bavugiye hejuru bamwamaganira kure bati"twakugejejeho ikibazo cyacu cy'uko abana bacu tujya mu mirenge bakanga kubandika.

Itangazamakuru ribajije Nsigaye Emmanuel yansubije ko atarakizi.

Urugendo rwasojwe n'inkuru yasohotse mu kinyamakuru Ingenzi yagiraga iti"Abana bavuka ku bagore bakora uburaya banze kwandikwa mu irangamimerere.

Inkuru yakomeje yerekana ko n'abana bavuka k'umuryango ubana ariko utarasezeranye mu mategeko ababakomokaho bimwa amahirwe agenerwa abandi banyarwanda.

RBC kuba ifasha Abasirwa bakagera ku bagore bakora uburaya byagize akamaro kanini.

Inkuru ikimara gutangazwa mu kinyamakuru Ingenzi harabatarabyishimiye,ariko iminsi yakurikiyeho Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu yari iyobowe na Kaboneka Francis basohoye itangazo ryemerera umwana wavutse kugeza kutarandikwa mu irangamimerere wese utanditse.

Abasirwa bahagarariwe na Perezida wayo n'umunyamabanganshingwabikorwa bishimiye intambwe ishyirahamwe nyarwanda ry'Abanyamakuru baharanira kurengera ubuzima bagezeho,mu bikorwa by'ubukangurambaga.

Kuva Abasirwa batangiza igikorwa cy'ubuvugizi indaya zavuze ibyifuzo kugeza naho RBC igiye ishyira utuzu dutanga udukingirizo ku buntu ahantu hatandukanye.

Abanyamuryango bibumbuye mu ishyirahamwe abasirwa barasabako inkunga yakwiyongera,kuko abanyarwanda bakeneye kwigishwa kandi kwiga nuguhozaho.

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *