Uwiyise Rev Pasiteri Munyanganzo Patrick afashijwe na Byukusenge Viateur bagurishije inzu imwe abantu batatu ubutabera bube hafi.

Hakomeje kumvikana inkuru zigendanye n'abantu bagenda bakora amakosa bitwaje abanyabubasha bagirana amasano,cyangwa ugasanga rimwe na rimwe bakorana,ariko har'igihe usanga abakora ayo makosa ntaho baba bahurira nabo bitwaza.

Inzu iburanwa

Aha niho hahera hibazwa aho uwiyise Rev Pasiteri Munyanganzo Patrick yakuye imbaraga zikora amanyanga agurisha inzu imwe abantu batatu.

Munyanganzo agikora amakosa akanahageraho we yashakaga ko ideni afitiye banki ryishyurwa akoreshe amafaranga ya rubanda.

Ubutabera bube hafi"Impamvu abakurikiranye iburana mu rukiko rw'ubucuruzi rukorera i Nyamirambo bavuze ngo ubutabera bube hafi n'uko Munyenganzo Patrick we na mugenzi we Byukusenge Viateur baburanaga bavuga ko Nsengiyumva Ramec waguze inzu atubahirije amasezerano.

Imbere y'inteko iburanisha Munyanganzo Patrick yahawe ijambo ananirwa gusobanura uko Nsengiyumva Ramec baguze inzu,ahubwo avugako ayo yamwishyuye har'ikibanza baguze.

Nsengiyumva Ramec yabwiye inteko iburanisha ko atangira kugura inzu yayiguze na Kirenga nawe wari warayiguze na Munyanganzo.

Uyu witwa Nsengiyumva Ramec yabwiye inteko iburanisha ko yaje guhura na Munyanganzo bakagirana amasezerano yo kugura inzu burundu cyane ko yamuhaye nimero ya compte akamushyiriraho amafaranga.

Bityo akaba asanga Munyanganzo acura imiganbi mibisha yo kumwambura inzu ,kandi barayiguze nk'uko bigaragazwa n'uburyo yishyuye kuri banki.

Byukusenge Viateur we imbere y'inteko iburanisha yavuzeko yaguze inzu na Munyanganzo kuko ari nawe ibyangombwa byanditseho.

Munyanganzo yongeye kubazwa n'inteko iburanisha niba yemera ko Ramec Nsengiyumva baguze inzu? Munyanganzo yarabyemeye ariko ati"ntabwo yubahirije amasezerano.Byukusenge ati"najuriye kubera urukiko rwa mbere rutahaye agaciro ibimenyetso.

Nsengiyumva Ramec ati"Naguze na Munyanganzo kandi naramwishyuye.

Abari baje kumva urubanza baganira n'itangazamakuru banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo ariko bagize bati"kera hari ikinamico yanyuze kuri Radio Rwanda umugabo yakosheje umukobwa inshuro 2,ibi s'igitangaza kuko bireze.

Niba urukiko rwa Gasabo yararenganuye Nsengiyumva Ramec n'urwa Nyamirambo nirwo ruhanzwe amaso.

 

Murenzi Louis 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *