Ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti by’URwanda na Ghana byagiranye amasezerano

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw 'imiti n'ibiribwa mu Rwanda (Rwanda FDA )cyasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'ikigo cya FDA cyo mu gihugu cya Ghana mu bijyanye no kubaka ubushobozi by'umwihariko ubwo kugenzura inkingo zizakorerwa mu Rwanda. 

Aya masezerano ibihugu byombi biyagiranye nyuma y'uko ku wa kane tariki 23 Kamena 2022, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka uruganda rw'inkingo ruzubakwa n'icyigo cy'abadage mu karere ka Gasabo mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro. 

Aya masezerano kandi agamije gutuma ibi bihugu byombi birushaho kugira imiti yizewe hashingiwe ku kuba u Rwanda ruzajya rukora imiti n'inkingo ariko ikagenzurwa n'iki kigo cyo muri Ghana.

Prof. Emile Bienvenue umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa mu Rwanda (Rwanda FDA) avuga ko amasezerano bagiranye na FDA ya Ghana ari ayo kongera ubushobozi. 

Yagize ati "Amasezerano na Ghana FDA afite umwihariko kuko nk'uko mubizi Igihugu cyacu twatangiye gahunda yo gukora inkingo tuzikoreye hano i Kigali. Ghana nayo ikaba ifite iyo gahunda, bisobanura yuko Ghana ni kimwe mu bihugu by'afurika bifite gahunda yo gukora inkingo nk'u Rwanda bikaba ari akarusho ko tugirana amasezerano nabo mu rwego rwo guhana amakuru,mu rwego rwo kugirango igihugu cyimwe gifatanye n'icyindi kongera ubushobozi bw'abakozi b'ibigo byacu mu kugenzura ubuziranenge bw'inkingo".

Umuyobozi w'ikigo cy 'Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw 'imiti n'ibiribwa muri Ghana (Ghana FDA) Madamu Delese Mimi Darko yavuze ko gusinya aya masezerano bigamije gukora imiti n'inkingo byujuje ubuziranenge mu bihugu byombi binyuze mu bufatanye. 

Yagize ati" Nkatwe dushinzwe ubuziranenge bw 'ibiribwa n'imiti uko tuzagenda dufatanya nibyo bizadufasha  kurushaho gukora ibyujuje ubuziranenge bw 'imiti, igihugu kimwe ni kigenda biguru ntege mu gukora imiti itujuje ubuziranenge  bizagira ingaruka ku kindi gihugu. Ni byiza rero ko twese dushyira hamwe tugafatanya, inkingo n'imiti ni biva mu gihugu cyimwe bijya mu kindi tuzumva ko byose byujuje ubuziranenge binyuze mu bufatanye twumve ko twakoze ibihuriweho ".

Umunyamabanga wa  Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko aya masezerano aje nyuma y'uko ibihugu byombi byiyemeje gukora inkingo ariko kandi hari ibyo u Rwanda ruzakenera mu bihe bya mbere, nyuma  yo kubaka uruganda 

Yagize ati " Mu Rwanda tuzatangira dukore izo nkingo ariko isozwa ryabyo rizakorerwa muri ghana. Aya masezerano tugiranye ni ukugira ngo tuzakorane muri urwo rugendo rwo kugirango inkingo zizaba zakorewe mu Rwanda  nizijya kuba zasorezwa muri ghana FDA yabo izabikoreho neza ".

Kugeza ubu Ghana ikora imiti ku kigero cya 70%, u Rwanda rukavuga ko kujya rwohereza imiti rwakoze muri iki gihugu ari ikimenyetso kiza cy 'ubufatanye ku banyafurika.

 

 

 

Mukanyandwi Marie Louise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *