Ihurizo muri Politiki:Dr Kayumba Christopher umunyepolitiki utavuga rumwe na FPR yabwiye urukiko ko akorerwa iyicarubozo.

Insobe zisobetse ibibazo muri Politiki nyarwanda ikomeje kubera bamwe mubashaka kuyikora ingorabahizi.

Dr Kayumba Christopher nataburanira murukiko ntazaburana(photo archives)

Ubwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera Nyamirambo rwatangazaga ko Dr Kayumba Christopher azaburana benshi mu banyarwanda, n’itangazamakuru bari baziko azazanwa murukiko,ariko siko byagenze.

Inteko iburanisha yarigizwe n’abacamanza batatu niyo yari kuburanisha Dr Kayumba Christopher.

Umwunganizi wa Dr Kayumba Christopher nawe yari murukiko mugihe ukekwaho icyaha yari kuri Gereza ya Mageragere aho afungiye.

Dr Kayumba Christopher yabaye Umunyamakuru mu kinyamakuru Ukuri nyuma ajya kwiga itangazamakuru nawe aribera umwalimu.

Ubwo inkubiri yo gushinga ishyaka rya politiki kuri Dr Kayumba Christopher nibwo yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’u Rwanda kiri Kanombe ashinjwa kubangamira inzego z’umutekano arafatwa arafungwa akatirwa umwaka.

Dr Kayumba Christopher yaje kuregera urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera Nyamirambo kugirengo rumukureho icyaha yahamijwe,ariko urukiko rwanzuyeko ikirego cye ntashingiro gifite.

Ubwo Dr Kayumba Christopher yatangazaga ko yatangije ishyaka rya politiki nibwo kuri we ibintu byahindutse ukundi.

Ibibazo bitangira kuri Dr Kayumba Christopher byatangiranye no gufunga umurwanashyaka wo mu ishyaka rye rya RPD witwa Nkunsi Jean Bosco warushinzwe ubukangurambaga.

Kuva uyu Nkunsi Jean Bosco yagezwa muri Gereza ya Mageragere afungiye mu Kato ubuzima bwe buri mu kaga nkuko twakunze kugenda tubitangaza,ku makuru tuba twahawe n’abacungagereza.

Inteko yaburanishaga yasubitse urubanza itangaza ko urubanza ruzabera kuri Gereza Mageragere.Dr Kayumba Christopher yabwiye urukiko ko we akekwaho icyaha ,ariko yimwe uburenganzira bwo gusoma dosiye.

Dr Kayumba Christopher yongeye kubwira urukiko ko yimwa uburenganzira bugenerwa umufungwa ko nta dosiye agirako n’umwunganira iyo aje kumureba abacungagereza babima uko baganura,Dr Kayumba Christopher ati “simpabwa imiti,ikindi ko abajonosederi bafunganwa n’abandi jyewe kuki mfungirwa mu Kato aho ndahumeka, Ubushinjacyaha bwatangajeko kwima Dr Kayumba Christopher dosiye ye aricyaha,ariko ntabwo bwatanze inzira yo kubimuhamo.

Dr Kayumba Christopher yabwiye urukiko ko ashaka kuburanira muruhame naho kumuburanishiriza kuri Gereza aramayeri yabamufunze badashaka ko ukuri kumenyekana Dr Kayumba Christopher yakomeje abwira urukiko ko abamufunze bamubwiyeko bazamugirira nabi,urukiko rwo wabwiye Dr Kayumba Christopher ko agomba guhabwa idosiye akayisima n’umwunganizi we mu mategeko.Dr Kayumba Christopher nawe ashobora kuba nk”abandi ba nyepolitiki akanga kuburana cyane ko atemera kuzaburanira kuri Gereza nkuko yabibwiye inteko yamuburanishije.

Mugihe amahanga akomeje gushyira u Rwanda mu bihugu bihonyara uburenganzira bwa muntu.

Abasesengura basanga hari abari mu myanya ya Leta babereyeho kuyobya system bakayiteranya n’abaturage bigaherekezwa no guhunga,gufungwa cyangwa gupfa.

Kugeza ubu bivugwako abashinga amashyaka atemera kugendera mu murongo wa FPR bibabera ikibazo.

Umwe k’uwundi bibaza uko ikibazo cya Dr Kayumba Christopher kizagaragara mugihe we avugako Yankurije yatogosherejwe icyaha ngo akimushinje.

Umunsi Dr Kayumba Christopher azanga kuburana azaba yiyongereye kuri Rusesabagina Paul na Indamange Yvones .

Ubutabera buvugwaho ko iyo ari ufitanye ikibazo n’abanyabubasha buhabwa amabwiriza.

Benshi mu byanyarwanda bategereje kureba niba Dr Kayumba Christopher nawe azanga kuburana.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *