Ntabwo imirimo itishyurwa ikwiye guharirwa abagore bonyine MIGEPROF

Hashize igihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko hirya no hino mu gihugu ko abagore bakomeje kudindizwa no guharirwa bonyine n’imirimo yo mu rugo ntibabone umwanya wo kujya mubikorwa bibyara inyungu.

Bamwe mu baturage basanga imvune ziba mu mirimo yo murugo bikwiye ko sbadhakanye bayifatanya.

Ngayubwiko Jean Marie Viane wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze avuga ko iyi mirimo ivuna abagore kuko igihe cyose twumva ko nta mugabo ugomba kuyikora.

yagize ati” Harimo guteka, kujya gushaka inkwi, kuvoma mazi, kumesa, gukora isuku mu rugo, iyo yose ni imirimo abagore bakora kandi ntihbwe agaciro, ugasanga umugabo atashye amubaza ngo wiriwe mu rugo ukora iki? Kuko iyo dufashe gufura nko mu mahoteri umugabo nawe arabifura kandi agahembwa, ariko umugore wafuze mu rugo ntibihabwa agaciro kandi aba yayakake igihe kandi igihe ari amafaranga”

Nirere Ansile wo mu Umurenge wa Shingiro Akarere ka Musanze nawe yagize ati” Umugore n’ umugabo bakwiye gufatanya niba umugore afashe umwana arikurira amuhendahenda amuha ibere, umugabo nawe akwiye kuba ashaka udukwi two gucana, ikindi bagomba kwiyegereza ibibafasha kugirango yamirimo igabanuke nkamazi, nk’ibigega biyafata”

Uwiragiye Anathole Umukozi w’umuryango mpuzamahanga Action Aid uharanira ubutabera, Uburinganire no kurandura ubukene.

Yagize ati”, Ubungubu kiriya kigo cy’ubushakashatsi cy’Igihugu kigaragaza y’uko mu cyumweru nibura umugore w’umunyarwandakazi akoresha amasaha 26,7 mu cyumweru, bivuze y’uko arivamasaha hafi 4 ku munsi umugore w’umunyarwandakazi akoresha kuri ya mirimo, naho ku mugabo ubushakashatsi bukerekana ko akora amasa 2 iyo ukoze impuzandengo”

Kuba Kuva kera imirimo yo mu rugo yarakorwaga n’abagore cyangwa abakobwa, nibyo bituma na nubu bisaa nibikigora bamwe mu bagabo kumva ko bakwiye kuyifatanya n’abagore babo, gusa ngo abagabo bakwiye kwigishwa bagahindura imyumvire kwiyi ngingo n’ubwo ngo bizafata igihe kinini.

Uwiragiye Anathole akomeza avuga ko hari bimwe mu biba bikwiye kuzanwa mungo kugirango bigabanye ya mirimo myinshi ikorwa n’abagire.

Yagize ati’ Ibi bintu by’impinduka mugusaranganya iyi mirimo hagati yabagize umuryango, ariko si kubagize umuryango gusa kuko n’ubwo bayifatanya kuko ifata igihe niyo umugabo yayikora, umugore akayikora n’abana bakayifatanya ntabwo byakemura ikibazo, amavomero atigijwe hafi”

Minisiteri y’ Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Migeprof isaba abashakanye gufatanya imirimo yo murugo kuko byabafasha kugira iterambere rirambye.

Ngayaboshya Silas Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Migeprof

Yagize ati” Politike nshya ivugiruye y’uburinganire nk’uko yemejwe n’inama yaba Minisitiri muri werurwe 2021 ivuga neza ko ubusumbane mu mirimo yo mu rugo niyo kwita kubandi itishyurwa ari ikibazo ku iterambere, ari ikibazo ku iterambere ry’abagore, ari ikibazo kuburenganzira bwa muntu niyubahirizwa ryabwo” .

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Action aid Rwanda bugaragaza ko abagore bo mucyaro aribo badindizwa cyane no guhugira mu mirimo yo mu rugo bityo ntibabone umwanya wo kujya mu yindi mirimo yinjiza amafaranga kuko usanga umugore wo mucyaro amara amasaha 6 muri iyo mirimo, mugihe umugabo wo mucyaro we ayikora masaha 2 gusa.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *